Rutsiro: habaye inama yo gutoranya abarinzi b'igihango bashya.

Rutsiro: Uyu munsi tariki ya 17 Mata 2024,  Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative yayoboye inama ya Komite ya Ndi Umunyarwanda ku rwego rw'Akarere. Iyi nama, ubusanzwe iterana rimwe mu mwaka, yari igamije gusesengura raporo y’abarinzi b’igihango bashya yatanzwe n’imirenge. Nyuma yo kubona abajuje ibigenderwaho kugira ngo umuntu yemezwe nk’umurinzi w’Igihango hakurikijwe amabwiriza, bazemezwa ku rwego rw’imirenge ndetse abandi bagasabirwa kwemezwa ku rwego rw’Akarere.

Kugeza ubu,  Akarere gafite abarinzi b’igihango 107 ku nzego z’Akagari, Umurenge no ku Karere aho gafite umurinzi w’Igihango 1 ku rwego rw’Akarere Bwana Rwamucyo Juvenal.Nk’uko amabwiriza abiteganya, kugira ngo umuntu yemezwe nk’umurinzi w’Igihango agomba  kuba yujuje ibintu bitandukanye harimo kuba ari umunyarwanda cyangwa umunyamahanga waranzwe kandi agakomeza kurangwa no kurwanira ineza y’U Rwanda n’Abanyarwanda. Agomba kandi kuba  arangwa no gukunda U Rwanda no kurukundisha abandi, gukora ibikorwa by’indashyikirwa bigamije gusigasira, gushimangira no kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda kandi akarangwa n’indangagaaciro zirimo kudatatira igihango cy’umuco nyarwanda, ubumwe, ubupfura, gukunda umurimo kandi akabera abandi intangarugero.

Komite ya Ndi Umunyarwanda iba igizwe n'abantu 12: Umuyobozi w'Akarere, Perezida w'Inama Njyanama, Umuyobozi w'Ingabo, Umuyobozi wa Polisi, Ushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, abahagarariye inzego zatowe (abagore, abafite ubumuga, urubyiruko), Perezida wa Ibuka, Perezida wa AVEGA, Uhagarariye amadini, Perezida w'abakangurambaga b'ubumwe n'ubudaheranwa.

Umuyobozi wa Komite ya Ndi Umunyarwanda iyoborwa n'Umuyobozi w'Akarere.

Back