Rutsiro: Habaye inama y'Uburezi yaguye itegura itangira ry'amashuri.

Uyu munsi tariki ya 28 Kanama 2025, kuri hotel UBUMWE habereye inama yaguye y'uburezi iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative. Inama igamije gutegura itangira ry'amashuri 2025-2026 no kurebera hamwe imitsindire y'abana mu Karere.

Afungura iyi nama Madamu Kayitesi yagize ati: "uburezi ni rwo rufunguzo ruzima rw'ubuzima bw'umuntu. Dukwiye guharanira ko abana bacu bose biga kandi bakiga neza. Cyaba ari ikibazo dufite abana batazabasha gusimbura abayobozi bahari ubu kubera ko batabonye uburezi bufite ireme."

Muri iyi nama Umukozi w'Umuryango ugamije kurengera Umwana, Save the Children, Madamu Uwamahoro Valentine, yatangaje gahunda ya Save The Children yo gushyigikira imishinga mito ibyara inyungu aho ibigo 56 bizaterwa inkunga y'amadorali y'Amerika hagiti y'100 na 500.

Iyi nkunga ikaba igamije kuzafasha by'umwihariko abana batishoboye kuguma mu ishuri aho ibibazo by'ibanze birimo nko kubura ibikoresho by'ishuri, amafaraanga yo kwishyura amafunguro ku ishuri, kugira isuku n'ibindi bizajya bikemurwa n'amafaranga y'inyungu akomoka ku mishinga ibigo bizaba byahisemo.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri basabwe ubufatanye mu guharanira ko abana bose bagana kandi bakaguma mu ishuri. Bibukijwe ko iyi nkunga y'amafaranga bakwiye kuyicunga neza ku buryo bitanga umusaruro witezwe.

Ku bijyanye n'imitsindire y'abana mu mashuri mu mwaka ushize wa 2024-2025, Umuyobozi w'Akarere yasabye abayobozi kongera imbaraga mu myigishirize ku buryo abana bazajya batsinda neza Akarere kakaza mu myanya y'imbere. Yashimiye ibigo byitwaye neza bigahesha ishema Akarere kubera umusaruro byagaragaje.

Muri uyu mwaka tugiye gutangira wa 2025-2026, Madamu Kayitesi yasabye abayobozi kudatezuka ku ntego yo guharanira ko abana bose biga kandi bagahabwa uburezi bufite ireme. Yagaragaje ko Akarere katazihangira umuyobozi ugenda biguru ntege mu miyoborere y'ikigo biganisha ku gutuma abana badatsinda neza.

Back