Rutsiro: habaye siporo ya bose idasanzwe : Siporo ni ubuzima! Abagore twagiye.
Uyu munsi tariki ya 2 Kamena 2024, mu karere ka Rutsiro habaye siporo ya bose idasanzwe igamije gushishikariza abagore gukora siporo. Iyi siporo yabereye mu mirenge yose igize Akarere ku rwego rw'Akarere ibera mu murenge wa Gihango iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative.
Siporo yitabiriwe n'abayobozi batandukanye harimo Umuyobozi w'Akarere, Umuyobozi w'Ingabo urwego rw'Inkeragutabara mu karere, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Abayobozi b'inzego z'abagore ku rwego rw'Intara n'urw'Akarere, iz'urubyiruko n'abandi.
Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba Madamu Bagirinka Vestine yasobanuye ko iyi gahunda ya siporo idasanzwe yateguwe ku bufatanye bw'inzego zitandukanye harimo Minisiteri y'Uburinganire n'Itererambere ry'umuryango (Migeprof), Inama y'Igihugu y'Abagore n'Ubuyobozi bwa Leta mu rwego rwo gushishikariza abagore gukora siporo no kwishimira ibyo Igihugu cyagezeho mu gihe cy'imyaka mirongo 30.
Umuyobozi w'ibitaro bya Murunda Dr. Nkunzimana Jean Pierre yasobanuriye abitabiriye siporo akamaro kayo harimo kugabanya imyanda mu mubiri binyuze mu byuya. Iyo imyanda igabanutse mu mubiri bifasha kugabanya ibyago byo kurwara indwara zitandura zitandukanye harimo na diyabeti.
Madamu Kayitesi Dative, Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro witabiriwe akanayobora iyi siporo, yashishikarije abaturage gukora siporo kubera uruhare igira mu gusigasira ubuzima. Yaboneyeho kandi kubasaba kugira uruhare mu gukumira icyatuma hari igikoma mu nkokora iterambere u Rwanda rumaze kugeraho. Madamu Kayitesi yagarutse kuri gahunda y'amatora iteganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024 aho yasabye abitabiriye n'abaturage bose muri rusange gukomeza kunoza imyiteguro buzuza ibyangombwa harimo no kugira indangamuntu.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Sspt Butera Paul, yasabye urubyiruko kurangwa n'ikinyabupfura gihagije bakirinda kwishora mu biyobyabwenge n'izindi ngeso zidakwiye Umunyarwanda. Sst Butera yabibukije ko ari rwo rutezweho iterambere ry'Igihugu mu gihe kiri imbere. Ati: "turabasaba ko muba urubyiruko rwiza rwitandukanya n'ingeso mbi. Dukeneye urubyiruko rurangwa n'indangagaciro. Mumenye guhitamo neza." Sst Butera yakomeje asaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya no gukumira amakimbirane yo mu miryango n'ibikorwa bihungabanya umutekano bakabitangira amakuru ku gihe.
Siporo yakozwe harikanwa insanganyamatsiko igira iti: "Siporo ni ubuzima! Abagore twagiye!"