Rutsiro: Hagiye kuzura umuhanda mpinduramateka.
Akarere ka Rutsiro gaherereye mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda. Kimwe n’utundi turere tw’icyaro, kamaze igihe kitari gito gafite ikibazo cy’ibikorwaremezo bifasha abagatuye n’abahagenda kwisanzura mu kubona serivisi z’itandukanye ziboneka mu bice byagezemo n’iterambere.
N’ubwo Akarere ka Rutsiro kari mu cyaro, hari amhirwe menshi y’iterambere rishinigiye ku bikorwa remezo bigenda bigerwaho, kuba ari Akarere kuje ibyiza nyaburanga bidapfa kuboneka ahandi n’ishoramari riri kugenda rishyirwa hirya no hino mu mirenge. Mu byiza kihariye, harimo Pariki ya Gishwati-Mukura, inzuri za Gishwati zabaye urukerereza, inkengero z’ikiyaga cya Kivu utembera ntiwifuze gutaha n’ikiyaga cya Kivu gifasha abashaka kuruhuka bakora siporo yo koga.
Mu bikorwa byinshi by’iterambere biri mu Karere, muri iyi nkuru turagaruka ku muhanda mushya urimo kubakwa.
Umuhanda Mushubati-Sure-Ruhingo-Koko-Musasa-Nkomero-Boneza-Nkora witezweho guhindura amateka y'abaturage ba Rutsiro. Ni umuhanda ugeze ku kigero cya 70% wubakwa ndetse ukaba waratangiye gushyirwamo kaburimbo uhereye mu Murenge wa Mushubati. Ubu ni nyabagendwa uretse umugezi wa nkora ukiri inkomyi, aho ikiraro gihuza Umurenge wa Kigeyo na Mushonyi cyambuka umugezi wa Nkora kitarubakwa.
Ku burebure bwa kilometero 41.5, uyu muhanda niwuzura uzafasha abaturage guhahirana byoroshye, kugeza umusaruro wabo ku masoko, kuzamura ubukerarugendo nk'uko aho unyura hose ukikijwe n'ibyiza nyaburanga by'Akarere ka Rutsiro nk'inkombe nziza z'ikiyaga cya Kivu, ubuhinzi n'ibindi.
Mu guteza imbere ubuzima, uzorohereza imbagukiragutabara kugera ku bayikeneye aho wasangaga bigorana kubageraho. Uzanyura ku bigo nderabuzima bya Ruhingo MU Murenge wa Gihango, Musasa mu Murenge wa Musasa na Kinunu muri Boneza.
Ubuyobozi bw'Akarere bukaba busaba abaturage kubyaza amahirwe Leta ibaha umusaruro bakihangira imirimo ibyara inyungu kandi bagaharanira gufata neza ibikorwaremezo bigenda bibegerezwa.