Rutsiro: Hakiriwe ibyumba 8, ikibuga n'Umuyoboro w'amazi byubatswe ku bufatanye na World Vision.

Uyu munsi tariki ya 29 Nyakanga 2025, Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, yakiriye abashyitsi baturutse mu Gihugu cya Korea yu'epfo baje mu rwego rwo gusura ibikorwa bafashije Akarere kugeraho binyuze mu muryango wa World Vision Rwanda bayobowe n'Umuterankunga Mukuru, Yong-Moon Kim, mu gukora imirimo itandukanye ku Kigo cy'amashuri abanza cya Gihango.

Ibikorwa byakozwe birimo kubaka inzu y'igorofa rigizwe n'ibyumba by'amashuri 8, ikibuga cy'imikino itanduakanye gifasha abana kwidagadura, ishuri ry'incuke, umuyoboro w'amazi meza n'ibikoresho by'ishuri harimo intebe abana bicaraho n'ibyo bigiraho.

World Vision yatangiye gukorera mu Karere ka Rutsiro mu mwaka 2010 mu Mirenge ya Gihango na Mushubati. Kugeza ubu ifasha abana 3500, aho ibikorwa byayo bitandukanye bigera ku baturage 31,908. Aba baturage biteganyijwe ko biziyongera kubera ko World Vision yagiye aho ikorera ibikorwa byayo bikava mu mirenge 2 gusa bikagera mu Mirenge 4 ya Gihango, Mushubati, Murunda na Mukura.

Nk’uko aba bashyitsi batangiriye uruzinduko rwabo kuri Ep Gihango basuye ibikorwa bitandukanye byavuzwe haruguru bashima uburyo byakozwe. Bagize umwanya kandi wo kuganira n’abaturage n’abanyeshuri biga muri iki kigo hatangwa ubuhamywa bw’uburyo byafashije guteza imbere ireme ry’uburezi muri iki kigo.

Madamu Kayitesi Dative yashimye ubufatanye buri hagati ya Leta y’uRwanda na Korea agaragaza ikifuzo cy’uko uyu mu bano ukwiye kuramba.

Bwana Yong Moon yavuzeko ibikorwa byakozwe bikwiye kwibutsa buri wese kugira umutima wo gufashanya kandi bakazabirinda kwangirika kugira ngo bizarambe. 

Nyuma yo gusura ishuri, abashyitsi baherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere bakomereje mu Murenge wa Mushubati aho baganiriye n'abakiristu b'itorero ry’Abaperesipetiriyene Paruwasi ya Mushubati aho Pasitoro wari mu bashyitsi yagize umwanya wo gusangira ubutumwa bw’imana n’abakirisitu batandukanye mu mwaka yahawe wo kubwiriza. Hatanzwe kandi amatungo magufi, ihene, ku miryango 8 ku bufatanye n'abaterankunga b'abana bafashwa muri iyi miryango binyuze muri world vision.

Nyuma ya Mushubati, bakomereje mu murenge wa Mukura aho basuye ikigo cy'ishuri cya Rwingongo mu Kagari ka Karambo mu rwego rwo kureba icyakorwa mu bufatanye hagamijwe gukemura ikibazo cy'ibyumba by'amashuri bike kandi bishaje. 

Back