Rutsiro: Hakozwe ubugenzuzi bugamije guca ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko.
Mu gihe cy’iminsi 3, guhera tariki ya 09 kugera 11 Nzeri 2025, mu Karere ka Rutsiro hakozwe ubugenzuzi bugamije guca ubukuzi bunyuranyije n’amategeko. Ubu bugenzuzi bwakozwe mu buryo buhuriweho n’Akarere gahagarariwe n’abagize itsinda ryihariye rishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubukucuzi bwa Mine, Peteroli na Gaz ku nkunga ya iTSCI (International Tin Supply Chain Initiative) bayowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel. Hari kandi n’Ubuyobozi bwa Buri Murenge wakorewemo igemzura.
Imirenge yasuwe ni Gihango, Murunda na Rusebeya hasurwa ibirombe bitandukanye bikorerwamo bucukuzi butemewe muri iyo mirenge.
Nyuma yo kubisura no gusesengura icyakorwa, abakoze ubugenzuzi bagiranye inama n’abaturage batandukanye b’iyo mirenge hagamijwe kuganirwa ku ngaruka z’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko no kubakangurira kubwirinda ndetse no gutanga amakuru mu gihe babonye ababukora.
Mu nama bagiranye n'abaturage, abayobozi basobanuriye abaturage ibijyanye n'amategeko ahana uwakoze icyaha cyo gucukura bitemewe n'amategeko aho uhamwe n'icyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 2 n' 5, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda miliyoni 25.
Bwana Uwizeyimana yasabye abaturage kwirinda ibikorwa nk'ibi bitubahirije amategeko kuko usibye n'ibihano biteganywa n'itegeko bishobora no gutwara ubuzima bw'umuntu aho hari abapfira mu birombe. Yagereranyije ubucukuzi butemewe no gutema ishami umuntu yicayeho: “ Gukora ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko ni nko gutema ishami umuntu yicayeho. Iyo ubukora, uba wangiza ibidukikije kandi ari byo bidutunze. Ni byiza rero kubwirinda!”
Ubucukuzi bwemewe ni ubucukuzi butangiza ibidukikije kandi ubukora akaba abifitiye uruhushya rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubukucuzi bwa Mine, Peteroli na Gaz. Usaba uru ruhushya yegera abakozi b’iki Kigo bakorera ku rwego rw’Akarere bakamufasha.
Mu Karere ka Rutsiro haboneka amabuye y’ubwoko butandukanye harimo Coltan, Wolfram, Castellites, …
