Rutsiro: Hakozwe ubukangurambaga bwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Murunda.

Uyu munsi tariki ya 31 Nyakanga 2025, Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative yasuye abaturage b'Umurenge wa Murunda mu rwego rwo kwegera abaturage no kubegereza serivisi ndetse no gukora ubukangurambaga bugamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’Abaturage. Bahuriye mu Kagari ka Mburamazi aho hakozwe ibikorwa bitandukanye harimo guha abana indyo yuzuye, gusezeranya abaturage imbere y'amategeko no kuganira ku iterambere ry’umuturage.

Muri iyi gahunda, Madamu Kayitesi Dative yasuye irerero rishamikiye kuri gahunda ya VUP rigafasha ababyeyi gukora akazi kabo batuje. Madamu Kayitesi  yashishikarije ababyeyi gukomeza kugaburira abana indyo yuzuye nyuma yo gufatanya n'abarezi kugaburira abana barererwa mu irerero Tugane Ishuri.

Madamu Kayitesi kandi yaganirije ababyeyi bahabwa ifu ya Shisha Kibondo abasaba kuzirikana impamvu bahabwa iyi fu ntibe iyo gucuruza cyangwa isoko y'ubwumvikane buke mu muryango cyangwa kugira imyumvire yo kubyara abo badashoboye kurera. Iyi fu ihabwa abatwite n'abafite abana batarengeje imyaka 2 kandi batishoboye.

Umuyobozi w'Akarere yibukije abaturage ko bakwiye kugira imiryango itekanye ifite imiyoborere myiza, imibereho myiza n'ubukungu. Yabibukije kwirinda amakimbirane. Yagize ati: "umuryango urangwamo amakimbirane, nta terambere wageraho!" Yasabye abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

Madamu Kayitesi yakomeje asaba ababyeyi n’’abayobozi kwita ku bana cyane ab'abakobwa babarinda guhura n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho harimo abagira ibyago byo gusambanywa. Yabasabye kurangwa n’isuku aho batuye, bagenda n’aho bakorera kandi bakarangwa n’ ubufatanye muri byose.

Abaturage basabwe kandi guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside. Ati: “Turwanire iterambere ry'umurenge wacu twese dushyize hamwe, dutangire amakuru ku gihe, duharanire ko imidugudu yacu itarangwa mo ibyaha. Ingo twongere duhige! Tugire urugo rugamije iterambere dukorera ku mihigo."

Yashoje abifuriza kuzagira umuganura mwiza. Abasaba kuzawizihiza bazirikana ibyo umuryango wagezeho banahiga kuzarushaho kugera kuri byinshi.

Back