Rutsiro: Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina n'ubwandu bushya bwa SIDA.

Uyu munsi tariki ya 28/4/2024, ku bufatanye na Caritas Rwanda, binyuze mu mushinga wa Igire Gimbuka, mu Karere ka Rutsiro habaye ubukangurambaga bwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Ubukangurambaga bwabereye  mu murenge wa Ruhango ku kibuga cy'umupira w'amaguru cya Bugabo buyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative.

Ubukangurambaga bwitabiriwe kandi n'umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel, abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere,  abahagarariye ibyiciro binyuranye harimo inama y'Igihugu y'abagore n'urubyiruko  n'abaturage batandukanye.

Ubukangurambaga bwatangijwe n'urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rwahereye muri santere ya Nkomero rusoreza ku kibuga cya Bugabo.

Nyuma y'urugendo, ubukangurambaga bwakomeje hakinwa umupira w'amaguru uhuza abanyonzi n'abamotari mu gusaba abanyonzi n'abamotari kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa nk'abantu bahura n'abantu benshi.

Abayobozi batanze ubutumwa butandukanye gukangurira abaturage kwirinda ihohoterwa no kugira uruhare mu kurikumira. Umuyobozi wa RIB (Rwanda Investigation Bureau) mu karere, Bwana Musangirumutima Gaspard yibukije abitabiriye ko ari ngombwa kwihutira gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe mu gihe babonye ibikorwa byerekeza ku ihohoterwa. By'umwihariko, yasabye abamotari n'abanyonzi kutaba intandaro yo gutuma hagira umuntu uhohoterwa.

Madamu Kayitesi yaboneyeho kandi no gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za leta harimo kujyana abana mu ishuri, kugira isuku, kugaburira abana indyo yuzuye, gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza no gukomeza kunoza imyiteguro y'amatora buzuza ibyangombwa bisabwa.

Ubukangurambaga bwakozwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: "gukumira ihohoterwa bihera kuri njye."

Umukino warangiye ikipe y'abamotari itsinze iy'abanyonzi ibitego 4 kuri kimwe itwara igikombe n'igihembo cy'amafaranga y'U Rwanda ibihumbi 400 mu gihe iy'abanyonzi yahembwe ibihumbi 300. Madamu Kayitesi yashimiye amakipe yombi ku mwete bakinanye.

Back