Rutsiro: Hashojwe amahugurwa agamije guteza imbere uburezi budaheza.

Uyu munsi tariki ya 04 Gashyantare 2024, mu cyumba cy'inama cya Paruwasi Congo Nil hashojwe amahugurwa y'iminsi 2 yagenewe abarimu, abayobozi b'amashuri n'abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge 4 (Mukura, Manihira, Rusebeya na Murunda) Umushinga REKA ukoreramo. Abitabiriye amahugurwa bafashijwe kumenya uburyo bwo gukora  ubukangurambaga ku gukimira ihohoterwa hifashishijwe imikino.

REKA ni izina ry'umushinga ushyirwa mu bikorwa na Humanity&Inclusion ifatanyaje na Caritas Rwanda na Play International ku nkunga ya  AFD (. REKA ugamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku myaka cyangwa ku bumuga. REKA uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka 3 gishobora kongerwa; uhereye umwaka ushize.

Aya mahugurwa yari agamije kwigisha cyangwa gukora ubukangurambaga ku bantu bakora mu burezi, abanyeshuri ndetse n'abaturage ku ihohoterwa ryavuzwe haruguru, aho hagamijwe guteza imbere uburezi budaheza no kurinda abantu bafite ubumuga itotezwa ryo mu muryango nyarwanda.

Abahuguwe bakaba batojwe umukino wifashishwa mu bukangurambaga ku kwirinda ihohoterwa iryo ari ryose.

Mwarimu Naphtal Twiringirimana witabiriye aya mahugurwa yagaragaje ko aya mahugurwa yari akenewe: “aya mahugurwa ni meza; yari akenewe kubera ko hanze hari abantu benshi bafite ubumuga. Aya mahugurwa azadufasha guhugura abanyeshuri cyangwa abaturage ku kumva ko buri muntu wese ashoboye naho yaba afite ubumuga. Aya mahugurwa yafunguye ubumenyi n'imyumvire ku bantu bafite ubumuga. Urugero badusobanuriye ubumuga icyo ari cyo mu gihe abantu benshi bitiranya ubumuga no kubura urugingo rw'umubiri.

Kagemana Naphtali na we yagaragaje ko aya mahugurwa yatumye batekereza ku mbogamizi bahura na zo mu kwita ku bantu bafite ubumuga n’uburyo bazikuraho cyangwa bakazigabanya: “imbogamizi dufite ni uko abana bafite ubumuga babona ko bababangamirwa mu bikorwa bitandukanye by'ubuzima bw'ishuri n'ibikorwa remezo bitaborohereza kubona serivisi hiyongereyeho ubumenyi abarezi bafite ku kwita ku bantu bafite ubumuga budahagije. Aya mahugurwa yongeye kudukangura mu buryo twitaga ku bana bafite ubumuga. Ubu tugiyeye kurushaho kubitaho kubera ubumenyi twungukiye muri aya mahugurwa.”

Umuyobozi w’Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Rutsiro, Abayizera Henriette, yavuzeko aya mahugurwa yari ngombwa: “aya mahugurwa yari ngombwa kubera ko agiye gufasha abarezi kwita ku banyeshuri yaba mu mashuri ndetse no mu buzima busanzwe. Kugeza ubu, mu karere Rutsiro habarurwa abanyeshuri bafite ubuga 301.

Muri aya mahugurwa, hakaba haragarutswe ku mvugo zikoreshwa ku bana bafite ubuga zibakomeretsa ku mutima no kubatoteza abahuguwe basabwa kugira uruhare mu kuzikosora binyuze mu bukangurambaga bazakora.

Humanity&Inclusion(Handicap International) yari ihagarariwe na Madamu Claudine Ingabire.

Back