Rutsiro: hashojwe icyumweru cyahiriwe by'umwihariko serivisi z'irangamimerere
Uyu munsi tariki ya 3 Nzeri 2024, mu karere ka Rutsiro hashojwe icyumweru cyahiriwe serivisi z'irangamimerere hasezeranywa imiryango yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko. Ku rwego rw'Akarere, Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative yasezeranyije imiryango 18 mu murenge wa Kigeyo, wanabaye uwa 1 ku rwego rw'Akarere mu gutanga serivisi z'irangamimerere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge Bwana Mudahemuka Christophe yabanje kwigisha abashyingiranwe abibutsa ko buri wese afite inshingano zo kwita ku muryango mu bufatanye. Yabasabye kugira urukundo, ubupfura no kwihanganirana.
Bwana Christophe yibukije abashakanye gushaka no gucunga neza umutungo w'umuryango. Ati: "urugo ntirushobora kubaho ntabirutunga. Kugira ngo urugo rubeho rugomba kuba rufite ibirutunga. Bigomba gushakwa n'abagize umuryango kandi bakawucunga neza. Abashakanye bagomba kumvikana uburyo bazacunga umutekano warwo." Kuri iyi ngingo, yagarutse ku masezerano abashakanye bashobora kugirana: ivangamutungo risesuye, ivangamutungo muhahano, ivanguramutungo risesuye no kumvikana uburyo abashyingiranwe bashobora kuvanga umutungo hari ibidashyizwemo.
Abashyingiranwe kandi basobanuriwe impamvu zituma amasezerano yo gushyingirwa arangira: ubusambanyi, guta urugo mu gihe cy'amezi 12 yikurikiranyije, kuba umwe mu bashakanye yahamwa n'icyaha gisebeje, guhoza ku nkeke uwo mwashakanye, kudahahira urugo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa urupfu.
Yabasabye abashyingiwe kwirinda impamvu zatuma amasezerano yabo ataramba. Ati: "tubifurije kuzarambana mu mu rukundo mwiyemeje, mukubaka imiryango yanyu igatera imbere n'igihugu cyigatera imbere muri rusange."
Madamu Kayitesi yashimiye abafashe umwanzuro wo gusezerana byemewe n'amategeko anashikariza abandi ko ntabakwiye kubana badasezerana. Ati: "iyo utasezeranye, hari uburenganzira bwinshi utabona cyane cyane ubushingiye ku mitungo."
Madamu Kayitesi yagarutse ku burenganzira bw'abana asaba abashyingiranywe guhora babuzirikana kandi bakanabwubahiriza. Yibukije abaturage ko abana bose bafite uburenganzira bungana mu muryango. Yabasabye kubyara abana bafitiye ubushobozi bwo gutunga no guha ibyo bakeneye mu buzima.
Kayitesi yashimiye abaturage b'Umurenge wa Kigeyo kubera kwitabira gusaba serivisi z'irangamimerere, abashishikariza gukomerezaho. Yanabibukijeko atari serivisi z'irangamimerere gusa bakwiye kwitabira. Yabasabye kwiyishyurira amafaranga y'ishuri, umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza (mituweli) n'ibindi bakoresheje ikoranabuhanga.