Rutsiro: Hashojwe ubukangurambaga bw'iminsi 16 bwahariwe kurwanya ihohotera.

Uyu munsi tariki ya 10 Ukuboza 2025, mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura, Akagari ka Mwendo hashojwe ubukangurambaga bw'iminsi 16 bwahariwe kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina n'icuruzwa ry'abantu. Ku rwego rw'Akarere, igikorwa cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Umuganwa Marie Chantal ari kumwe n'Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abagore mu Karere Madamu Barayavuga Spéciose. Ubu bukangurambaga bwakozwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “Twubake umuryango uzira ihohoterwa!”

 

NDAYISENGA Moses, Umuyobozi wa Sitasiyo y'Urwego rw'Ubugenzacyaha ya Gihango, yibukije abaturage kwirinda ibyaha by'ihohotera harimo gusambanya abana cyangwa gusambanya abantu ku ngufu, guhoza abantu ku nkeke, gukubita no gukomeretsa, gukoresha umutungo w'urugo nabi n'ibindi. Yashishikarije abahuye n'ihohotera kugana ubutabera bakarenganurwa uko biteganywa n'amategeko. Yibukije kandi abagikora ihohotera ko amategeko ahari kandi bazahanwa uko bikwiye. Yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari icyaha cy'ihohotera cyagaragaye. Yagize ati: "Twese dufatanye dukumire ibyaha bishingiye ku ihohotera!"

 

Madamu BARAYAVUGA Speciose yasabye buri wese gufate iya mbere mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n'icuruzwa ry'abantu.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Bwana Ndayambaje Emmanuel yafashije imiryango 6 gusezerana byemewe n'amategeko yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko. Yabasabye kuzabana neza birinda ihohotera, abahugura ku itegeko rigenga abantu n’ibintu anabifuriza ishya n’ihirwe.

 

 

Madamu UMUGANWA Marie Chantal yagize ati: “nubwo dushoje ubukangurambaga, ntabwo dushoje urugamba rwo kurwanya ihohotera. Ihohotera riracyahari. Dukomeze dufatanye turwanye ihohotera iryo ari ryo ryose.”

 

Madamu Umuganwa yashimiye kandi abageni biyemeje gusezerana mu buryo bujyanye n'amategeko. Ati: "umugore cyangwa umugabo utakwanditseho mu irangamimerere si uwawe!" Yabifurije kuzarambana mu mahoro bazira ihohotera kandi bakirinda impamvu zose zitera kuba umwe yahohotera undi harimo ubusinzi, gucana inyuma, gusesagura n'izindi. Yabasabye kugira umuco wo kuganira ku bibazo bakabikemura mu bwumvikane.

 

Madamu UMUGANWA yashoje asaba buri wese kumva ko kurwanya ihohotera bimureba. Yagize ati: “dukomeze gukorera mu bufatanye nk'ikipe igamije gutsinda mu izamu rimwe!”

Back