Rutsiro: Hashojwe umushinga wa KOICA washije imiryango 299 kwivana mu bukene

Uyu munsi tariki ya 22 Ugushyingo 2023, ku bufatanye na World Vision Rwanda/ Ishami rya Tunga, binyuze mu mushinga wa KOICA ugamije kuvana abaturage mu bukene bukabije mu mirenge ya Gihango na Mushubati, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rutsiro Bwana Mulindwa Prosper yitabiriye ibirori byo kwizihiza ibyo Umushinga wagezeho mu gihe cy'imyaka 3.

Bwana Mulindwa yashimiye World Vision binyuze mu mushinga wa KOICA wo gukura abaturage mu bukene bukabije uruhare bagize rwo guteza imbere abaturage. Bwana Mulindwa yasabye Ubufatanye bwa buri wese kugira ngo ibyagezweho bizabe igihamya cy'impinduka mu gihe kirambye.

Abafashijwe muri uyu mushinga barishimira intera bagezeho mu rugendo rwabo rw'iterambere aho 72% bageze ku ntego yo guhindura icyiciro, bakava ku gufashwa ubu bakaba babasha kwibonera ibyibanze nkenerwa. Imiryango 299 igizwe n'abantu 1028 ni yo yafashijwe binyuze muri uyu mushinga.

Bwana Mulindwa yashimiye kandi abafashishijwe n'umushinga ku ntera bagezeho ati: "mwarakoze cyane gukoresha neza inkunga mwatewe n'umushinga. Byahesheje Rutsiro ishema bituma abafatanyabikorwa bifuza kuzakomeza gukorana n'abaturage ba Rutsiro. Ibyo mwagezeho mugende mubibyaze ibindi byinshi cyane."

Bwana Mulindwa kandi yibukije abitabiriye ibi birori ko gukura abantu mu bukene ari gahundanya Leta y'U Rwanda. Yabibukije ko urugendo rwo gukura abaturage mu bukene rutarangiye. Ati: “Urugendo ntabwo rurangiriye hano. Ndabasaba abafatanyabikorwa ngo tuzakomeze gufatanya muri uru rugendo.”

Bwana Mulindwa kandi yashimye ko uyu mushinga watangiranye kuri ba Mutimawurugo byagize uruhare mu gutuma umuryango nyarwanda uva mu bibazo ku kigero runaka. Yasabye kandi ko bishobotse, World Vision yakwagura ibikorwa nk’ibi no mu yindi mirenge kubera ko na yo ifite abaturage bakiri mu bukene bukabije.

Madamu Pauline Okumu, Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, yashimiye ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi mu gutuma imishinga iba yateguwe na World Vision ishyirwa mu bikorwa neza. Yijeje ko World Vision izakomeza guharanira icyateza umuturage wa Rutsiro imbere akagera ku iterambere rirarambye hagamije kurengera umwana.

Abaturage bafashijwe binyuze muri uyu mushinga bageze ku mpinduka nziza bakaba bijeje ko badafite gahunda yo gusubira inyuma mu bukene ko ahubwo bagiiye kwigisha n’abandi ibanga ryo gukora bakiteza imbere.

Back