Rutsiro: Hasuzumwe aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa mu Mirenge.

Uyu munsi tariki ya 21 Gicurasi 2026, Akarere ka Rutsiro kashoje igikorwa cy’iminsi 2 cyo gusuzuma imihigo y’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage. Imihigo y’imirenge yose 13 igize Akarere ka Rutsiro ikaba yarasuzumwe.

Iki gikorwa cyakozwe n’amatsinda atandukanye ahuriweho n’abakozi b’Akarere, inzego z’umutekano n’abahagariye ibyiciro by’abagore n’urubyiruko. Aya matsinda aba ayobowe n’abayobozi batandukanye b’Akarere aho Umuyobozi w’Akarere Madamu Kayitesi Dative yayoboye itsinda ryakoreye mu Mirenge ya Musasa na Nyabirasi.

Gusuzuma imihigo byibanda ku kureba uburyo abakozi bahuza raporo z’imihigo itandukanye no gusura ibikorwa binyuranye bikubiye mu mihigo aho biherereye. Kuri iyi nshuro, hagenzuwe aho imihigo y’imirenge igeze ishyirwa mu bikorwa mu gihembwe cya 3 umwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026.

Nyuma yo gusesengura uburyo raporo z’imihigo zihagaze no gusura imihigo, ubuyobozi bw’Umurenge bugirwa inama ku biba byagaragaye ko bitanoze bugasabwa kubinoza kandi bugashimirwa ku byakozwe neza, aho busabwa gukomeza kubisigasira.



Ibikorwa biba bikubiye mu mihigo byose ni ibigamije imibereho myiza n'iterambere ry'abaturage. Urugero harimo kubakibakira abatishoboye, gukangurira abaturage gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza, kugabira inka abaturage binyuze muri gahunda ya Gira Inka, guha abaturage batishoboye inkunga y'amafaranga, gukangurira abaturage isuku, n'ibindi.

Back