Rutsiro: Hatangijwe gahunda y’Intore mu biruhuko.
Uyu munsi tariki ya 23 Nyakanga 2025, mu Karere hatangijwe gahunda y'intore mu biruhuko izamara igihe cy’ukwezi igasozwa ku wa 29 Kanama 2025. Ku rwego rw'Akarere, iyi gahunda yatangirijwe mu murenge wa Mushubati mu Kagari ka Cyarusera hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: "Ubuzima bwiza, agaciro kanjye!" Umushyitsi Mukuru mu gutangiza iyi gahunda yari Umuyobozi w’Akarere Madamu Kayitesi Dative.
Urubyiruko rwitabiriye rwahawe ikiganiro ku muco w’Abanyarwanda hagarukwa ku mateka yaranze u Rwanda kuva mbere y'ubukoloni, mu gihe cyabwo na nyuma yabwo. Bagaragarijwe uburyo abanyarwanda bari bunze ubumwe bahujwe n’umuco. Uyu muco waje gutobwa n’abakoloni babibye amacakubiri mu Banyarwanda byagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muco kandi wagaruwe n’imiyoborere myiza ya Leta y’Ubumwe.
Abahawe ikiganiro basabwe gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda nk'uko byahoze mbere y'amacakubiri yazanywe n'abakoloni.
Nk’uko byagrutsweho mu biganiro byatanzwe, gahunda y’Intore mu biruhuko igamije gutoza abana n’urubyiruko gukunda Igihugu no ku gikorera,kwigisha abana n’urubyiruko indangagacirona kirazira biranga umuco nyarwanda, gutozwa gukora no gutekereza kure baharanira ejo heza no guteza imbere impano z’urubyiruko n’abana zitandukanye. Urubyiruko kandi, binyuze mu ijwi ry’uhagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Bwana Nshimiyimana Zéphanie, bashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ku mwanya yahaye abana n’urubyiruko muri rusange mu gutanga ibitekerezo byabo, cyane cyane mu igenamimbi ry’Igihugu.
Madamu Kayitesi Dative yashishikarije abarebwa n’iyi gahunda izajya iba iminsi 3 mu cyumweru ku gicamunsi kuzayitabira kandi bagaharanira gukomeza umuco w’isuku. Yabibukije ko iyi gahunda itabangamira imirimo yo mu rugo abana bagomba gufasha ababyeyi aho yabasabye kuyitabira. Yashoje yibutsa ababyeyi kuzagira uruhare mu korohereza abana kwitabira uko bikwiye.
Muri iyi gahunda biteganyijwe ko hazakorwa ibikorwa bitandukanye harimo ibiganiro bitanduaknye bizahabwa abo bireba hakurikijwe ikigero cy’imyaka bafite bizatangwa n’abatoza b’intore batoranyijwe ku rwego rw’Akagari; hakazabaho n’igihe cyo kwidagadura binyuze mu mikino itandukanye.