Rutsiro: Hatangijwe icyumweru cyahariwe konsa neza.

Uyu munsi tariki ya 20 Kanama 2025, mu Karere hose hatangijwe icyumweru cyahariwe konsa neza. Ku rwego rw'Akarere, cyatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative mu murenge wa Mukura, Akagari ka Kageyo. Igikorwa cyitabiriwe kandi n'abafatanyabikorwa batandukanye hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: "Konsa neza: ahazaza heza."

Ubu bukangurambaga bugamije kuzamura umubare w'ababyeyi bonsa neza no kwibutsa ababyeyi akamaro ko konsa umwana uko bikwiye. Umwana akimara kuvuka agomba guhita yonswa nta kindi kintu ahawe.

Nk’uko byagarutsweho na Bwana Jean Yves Ntimugura wari uhagaririye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe imikurire y’umwana (NCDA) yagaragaje ko konsa neza bituma umwana akura atagwingiye; agakura neza mu gihagararo, imitekerereze n’imbamutima.

Yagaragaje kandi impunge zigihari z’ababyeyi batonsa neza. Ababyeyi batangira guha abana imfashabere hakiri kare, kuvuga mbere y'amezi 6 n’abatinda guha umwa imfashabere bakarenga amezi 6. Ibi byose bingira ingaruka ku mikurire y’umwana. 

Bwana Jean Yves yasabye ubufatanye bwa buri wese. Ati: “impinduka dukeneye mwebwe ubwanyu (abaturage bose) mutabigizemo uruhare ntabwo byakunda. Muhaguruke dufatanye turwanye imirire mibi n'igwingira binyuze mu Konsa neza.”

Umwana ntabwo ari uw'umugore gusa. Abagabo na bo barasabwa kugira uruhare bashyigikira ababyeyi no kujya inama mu gihe bonsa kandi bagafasha ababyeyi mu gihe bonsa. Bakwiye kugira uruhare mu kubona ifunguro ryujuje ibisabwa mu rugo.

Yakomeje agira ati: “nitwumvikanisha ko ubuzima bw'umwana butangirira mu nda no mu gituza cy'umubyeyi, nta kabuza tuzatsinda ikibazo cy'igwingira mu bana bato.”

Madamu Kayitesi yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye ku ruhare bagira mu gufatanya n'Akarere kurwanya igwingira ry'abana bato. Yashishikarije ababyeyi kuzirikana akamaro ko konsa abana bakonka igihe gihagije. Yabikukije kandi guhora bazirikana no kugaburira abana indyo yuzuye igizwe n’ibirinda umubiri, ibyubaka umubiri n’ibitera imbaraga.

Kuri iyi ngingo, abayobozi bagaburiye abana indyo yuzuye bafatanyije n’ababyeyi babo.

Kugeza ubu, abana 30% bigaragara ko bagwingiye mu karere ka Rutsiro ari ho Madamu Kayitesi yashingiye ahamagarira buri wese kugira uruhare mu kurandura igwingira no guca ikibazo cy’imirire mibi mu Karere.

Back