Rutsiro: Hatangijwe icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe 2025, mu karere ka Rutsiro hatangijwe icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire bibera mu murenge wa Manihira ku rwego rw’Akarere.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu UMUGANWA Marie Chantal watangije iki cyumweru, yibukije abaturage ko umugore n’umugabo bafite uburenganzira n’amahirwe bingana. Madamu Umuganwa yabibukije ko nta wukiye guhohoterwa aho usanga hari uhezwa ku mutungo, uhozwa ku nkeke, gukubitwa no gukomeretswa n’ibindi.
Abitabiriye basobanuriwe ubwoko bw’ihohotera harimo irishingiye ku gitsina, irikomeretsa umutima, irishingiye ku myaka n’irikorerwa ku mubiri. Mu rikorerwa ku mubiri harimo gukubita no gukomeretsa mu gihe guhoza umuntu ku nkeke bikomeretsa umutima.
Ihohotera rishingiye ku myaka rigaruka cyane ku bana bakorerwa ibikorwa bidakwiye harimno kubasambanya, kubavutsa uburenganzira bwabo n’ibindi. Umwana ni umuntu wese utarageza ku myaka 18 nk'uko biteganya n'itegeko mu Rwanda.
Umuyobozi wari uhagarariye RIB, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yasobanuye ko ihohotera rigize icyaha kandi ko ubihamijwe n’urukiko abihanirwa harimo n’igifungo. Cyane ko yagaragajeko ihohotera rikurura amakimbirane mu muryango ashobora no kugeza ku rupfu. Abaturage basabwe gukora ibishoboka byose bakirinda ihohotera ndetse bakanatanga amakuru ku bantu bijandika mu ihohotera kugira ngo rikumirwe.
Binyuze mu mushinga REKA ushyirwa mu bikorwa na Humanity&Inclusion, abagore bahohotewe bagasambanywa bagaterwa inda bigatuma babyarira iwabo ariko ubu bikaba bigaragara ko batangiye urugamba rwo kwiteza imbere, bunganiwe bahabwa ibikoresho by’isuku n’ibitenge byo kwambara kugira ngo bakomeze intambwe y’iterambere basa neza.
Iki cyumweru kikaba kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye harimo ubukangurambaga ku gukumira ihohotera, gukangurira imiryango ibana mu buryo bunyuranyije n’amategeko gusezera no gusezeranya imiryango ibishaka, gutanga ibiganiro mu bigo by’amashuri n’ibindi.
Muri iki cyumwero hazazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “twimakaze ihame ry’uburinganire dushyira umuturage ku isonga!”