Rutsiro: Hatangijwe icyumweru cyahiriwe serivisi z’irangamimerere.

Uyu munsi tariki ya 12 Kanama 2025, Akarere ka Rutsiro katangije icyumweru cyahariwe serivisi z’irangamimere binyuze mu nteko z’abaturage.

Ku rwego rw’Akarere, igikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Mushubati, Akagari ka Gitwa kiyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Madamu Kayitesi Dative. Uyu Murenge wabaye uwa 4 ku rwego rw’Igihugu mu gutanga serivisi z’irangamimerere byatumye Umuyobozi w’Akarere abashimira umurava bagize abasaba kurushaho.

Mu gutangiza iki gikorwa kandi, Madamu Kayitesi Dative, nk’umwanditsi w’irangamimerere mu Karere, yasezeranyije umuryango wari umuze imyaka 30 ubana mu buryo butemewe n’amategeko.

Muri iki cyumweru abaturage barasabwa kwitabira serivisi bazahabwa harimo kwandikisha abana bavutse, kwandukuza abitabye imana, gushyingirwa byemewe n’amategeko n’izindi.

Abaturage kandi basobanuriwe akamaro ko kuba irangamimerere ry’umuntu ryanditse neza harimo ko bimworohereza kubona izindi serivisi umuturage akenera mu  buzima busanzwe.

Abaturage bishimiye uburyo izi serivisi zabegerejwe bizeza ubuyobozi ko bazitanira uko bikwiye kandi bakabishishikariza bagenzi babo batabashije kwitabira inteko z’abaturage.

Back