Rutsiro: Hatangijwe ighembwe cy'ihinga 2024A

Uyu munsi tariki ya 20/9/2023, mu murenge wa Mukura, Akagari ka Kagusa mu mudugudu wa Bucyeye habereye igikorwa cyo gutangiza igihembwe cy'ihinga 2024A. Igikorwa cyayobowe n'Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere Bwana Mulindwa Prosper.

Igihembwe cy'ihinga cyatangijwe hari abafatanyabikorwa batandukanye mu buhinzi haterwa imbuto y'indobanure y'ibigori ku buso bwa Ha zigera ku 8.

Nyuma y'igikorwa cyo gutera, Bwana Mulindwa, ari kumwe n'abafatanyabikorwa, yaganiriye n'abaturage kuri gahunda zitandukanye.

Bwana Mulindwa yashishikarije abaturage kwitabira gahunda ya nkunganire ya Leta 100%. Yabibukije ko Leta ifasha umuhinzi kubona inyongeramusaruro mu buryo bumworoheye yishyura igice cy'ikiguzi ku ifumbire cyangwa imbuto umuhinzi akeneye.

Bwana Mulindwa yibukije Abahinzi ko ubuhinzi bufitiye igihugu akamaro mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw'Igihugu. Yabibukijeko ari bwo butuma akazi kenshi gakorwa neza kubera ko ntawakora atariye. Yavuzeko ubuhinzi bukozwe neza bufasha umuhinzi kwiteza imbere aho bumufasha kwishyurira abana amafaranga y'ishuri, ubwishingizi mu kwivuza n'ibindi. Ati: "gukora ubuhinzi neza uko bikwiye bihindura ubuzima bw'ubukora, bukazamura Iterambere ry'Igihugu."

Bwana Mulindwa kandi yasabye Abahinzi gukoresha imbuto n'inyongeramusaruro byizewe kandi bagaterera ku gihe. Ati: "nitwibeshya tugatinda guhinga no gutera, tuzateza Igihugu inzara na twe tutiretse."

Ibiganiro byashojwe Bwana Mulindwa asaba abaturage gukoresha ubutaka bwose bushobora guhingwa ntihagire na bumwe busigara budakoreshejwe.

Back