Rutsiro: Hatangijwe igihembwe cy'ihinga 2023-2024 A.
Uyu munsi tariki ya 11 Nzeri 2024, mu karere ka Rutsiro hatangijwe igihembwe cy'ihinga 2024-2025 A.
Ku rwego rw'Akarere, iki gihembwe cyatangirijwe mu murenge wa Mukura mu Kagari ka Mwendo ku bufatanye n'Umuryango wa ARCOS (Albertine Rift Conservation Society) ahatewe ibigori mu materasi ndinganire yatunganyijwe ku bufatanye na ARCOS. Iki gikorwa cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel ari kumwe n’Umuyobozi wa ARCOS Dr Sam Kanyamibwa.
Kimenyi Martin umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi sitasiyo ya Gakuta na we yitabiriye iki gikorwa anashishikariza abahinzi kwita ku bihingwa, bikabagarwa ku gihe kandi bigahabwa ifumbire ihagije, iy'imborera n'iy'imvaruganda.
Dr. Kanyamibwa yashimiye ubufatanye buranga Akarere n'Umuryango wa ARCOS. Dr. Kanyamibwa yasabye abaturage kwita ku materasi aba yakozwe kugira ngo abashe kubyazwa umusaruro ufatika. Yijeje ko ARCOS izafatanya n'abaturage b'Akarere mu gihe cy'imyaka 30 binyuze mu mushinga MULAKILA. Kuri ubu, binyuze mu mushinga MuLaKiLa, ARCOS ikaba igiye gufasha akarere kurwanya isuri binyuze mu guca amaterisi ndinganire aho ARCOS iteganya gutunganya amaterasi ku buso bwa Ha 2450.
Bwana Uwizeyimana yibukije abaturage gukoresha inyongeramusaruro zihagije kugira ngo bazabone umusaruro uhagije. Yabasabye gukoresha ishwagara mu kugabanya ubusharire mu butaka. Abahinzi kandi basabwe kwitabira gahunda ya Leta ya Nkunganire-Muhinzi bakiyandikisha kare muri sisitemu yabugenewe. Nkunganire ifasha umuhinzi kubona imbuto n'ifumbire bitamuhenze.
Bwana Uwizeyimana yakomeje ashishikariza abaturage guhinga ubutaka bwose ntabusigaye butabyajwe umusaruro. Ati: "umuturage wumva afite ubutaka atashobora guhinga yabimenyesha ubuyobozi bukamufasha kubona umuturage ubukeneye akaba abukoresha bityo tukihuta mu kwikura mu bukene no kongera umusaruro w'ubuhinzi"