RUTSIRO: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga 2026A. Abahinzi barasabwa iki?
Kuri uyu wa 26 Nzeri 2025, mu Karere ka Rutsiro hatangijwe ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga 2026A. Ku rwego rw'Akarere, igikorwa cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel kibereye mu Murenge wa Mukura mu Kagali ka Mwendo, Umudugudu wa Gafu.
Uretse abahinzi, igikorwa cyanitabiriwe n’abafatanyabikorwa nk’Umuryango wa ARCOS, umushinga PRISM, Ikigo cy’Igihugu cyita ku buhinzi (RAB), n’abandi.
Mu materasi ndinganire yakozwe ku bufatanye n’Umuryango wa ARCOS, binyuze mu mushinga wa #MulaKila, abayobozi n'abaturage bafatanyije gutera imbuto y'ibigori.
Nyuma yo gutera imyaka, Bwana Emmanuel Uwizeyimana yaganiriye n'abaturage kuri gahunda za Leta zijyanye n'ubuhinzi harimo gufata ubwishingizi bw'imyaka, gukoresha ubutaka neza hahingwa ubuso bwose, gutera ibiti bivangwa n'imyaka no kwirinda kubukoresha nabi ubutaka. Yagize ati: “guhinga neza no gutera imbuto nziza bifasha mu kuzamura umusaruro uboneka ku buso. Muhinge neza rero mukoreshe ifumbire, iy’imborera n’imvaruganda, muterere ku gihe kandi munibuke kwita ku myaka, mubagara, mukoresha imiti yica udukoko, n’ibindi”
Bwana Uwizeyimana yabashimiye abaturage b’Umurenge wa Mukura kwitabira gahunda ya Ejo Heza - gahunda yo kwizigamira hagamijwe kuzagira amasaziro meza. Yakomeje absaba kwita ku isuku, baharanira ko ingo zabo ziba zujuje ibyibanze bikenewe mu kubungabunga isuku harimo ubwiherero bukoze neza, kubaka neza, kugira aho babika amasahani kandi heza, kugira aho banika imyambaro, ikiruta byose bagatanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza: Mituweli mu gihe barwaye bakivuza batagotse.
Gutangiza igihyembwe cy’ihinga ni gahunda igamije gushishikariza abahinzi guhinga neza bigamije, kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa.