Rutsiro: Hatangijwe igikorwa cyo kuziba ibyuho mu mirima y'icyayi no kwagura ubuso bwa cyo.

Uyu munsi tariki ya 12 Ugushyingo 2025, mu karere ka Rutsiro, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), binyuze mu mushinga wa PSAC (Promoting Small holders Agri export Competitiveness Project), hatangijwe igikorwa cyo gutera ingemwe z'icyayi hagamijwe kongera ubuso buhinzeho icyayi no gusazura imirima itameze neza. Ni igikorwa cyayobowe n'Umuyobozi Mukuru wa NAEB Bwana Claude BIZIMANA ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Kayitesi Dative.

Igikorwa cyitabiriwe n'abahinzi b’icyayi, abaturage banyuranye n'abafatanyabikorwa batandukanye aho cyatangirijwe mu Murenge wa Murunda Akagari ka Kirwa. Abaturage bakaba bashishikarizwa guhinga icyayi, nk'isoko y'ubukungu bwizewe kandi burambye. Ikiro cy'icyayi kigeze ku mafaranga asaga 200 ahabwa umuhinzi hatabariwemo andi yose ajyana no kucyitaho.

Nyirabaziyaka Gloriose, umuhinzi w’icyayi watanze ubuhamya ku buryo yiteje imbere, yagaragaje ko icyayi cyaamufashije guhindura ubuzima ubu uyu munsi akaba ashobora kwita ku muryango we nta kibazo cy’ubukungu afite. Yagize ati: “ubu uyu munsi buri kwezi njya kuri konti yanjye, nkabikuza amafaranga mpembwa kubera umusaruro w’icyayi wabonetse. Nyakoresha mu kwita ku muryango ku buryo ubu ntagihangayikishwa no kumva ngo umwana yakwirukanwa ku ishuri kubera amafaranga y’ishuri, sinabura umwambaro cyangwa ibindi nkeneye mu buzima bwa buri munsi.”

Madamu Kayitesi Dative yagaragarije abaturage ko igihingwa cy'icyayi ari ikigega gitanga ikizere kiganisha ku bukungu burambye. Yagize ati: "umuturage wahinze icyayi kimufasha kugira ejo heza ahembwa buri kwezi kugeza mu masaziro ye. Icyo tubashishikariza ni ukwitabira kugihinga no kukitaho kugira ngo mwongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.”

Bwana Bizimana Claude yagarutse ku ruhare rw'icyayi mu bukungu no mu mibereho myiza y'abaturage aho yagaragaje ko icyayi gifasha mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu cyinjiza amafaranga atari make mu ngengo y’imari buri mwaka. Yasabye abahinzi bicyayi kugifata neza.

Bwana Bizimana kandi yagarutse ku mbogamizi abahinzi bagaragaje harimo imihanda mibi itorohereza kugeza umusaruro ku ruganda yizeza ko NAEB izabafashisha imodoka yunganira mu gutwara umusaruro. Ku bijyanye n’ideni Koperative ifitiye BRD, Bwana Bizimana yijejeko NAEB izakomeza gukora ubuvugizi ku nzego zibifitiye ububasha hakarebwa igikwiye gukorwa.

Muri iyi gahunda, PSAC ikaba izafasha kuvugurura Ha 150 z’imirima y’abaturage hasibwa ibyuho biyigaragaramo kandi hakazaterwa icyayi ku buso bushya bungana na Ha 300. Ibi bikazafasha uruganda rwa Rutsiro ku kugana ku ntego y’umusaruro rushobora gutunganya ku munsi, kugeza ubu itaragerwaho mu buryo bushimishije.

Umuturage ukeneye ingemwe, umushinga PSAC izimuhera ubuntu.

Back