Rutsiro: Hatangijwe ku mugaragaro gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 2026-2027

Uyu munsi tariki ya 19 Gicurasi 2026, mu Karere ka Rutsiro hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza by’umwaka wa 2026-2027, gahunda izwi nka CBHI (Community-Based Health Insurance), hagamijwe gukomeza gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi ku gihe kandi ku giciro cyoroheye buri wese. Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Kaguriro, kiyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano.

Mu butumwa yagejeje ku baturage bari bitabiriye uwo muhango, Madamu Kayitesi Dative yashimangiye ko Ubwisungane mu Kwivuza ari imwe mu nkingi z’ingenzi mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kubona ubuvuzi budahenze. Yaboneyeho gusaba abaturage bose kwitabira gutanga umusanzu wa CBHI ku gihe kugira ngo birinde ibibazo byo kubura serivisi z’ubuvuzi igihe bazikeneye.

Yanashimiye abaturage bakomeje kugira uruhare muri gahunda za Leta zigamije kuzamura imibereho myiza, anasaba abayobozi ku nzego zitandukanye gukomeza kwegera abaturage no kubakangurira kwitabira gahunda za CBHI kugira ngo intego yo kugira abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza igerweho ku kigero cyo hejuru.

Gahunda ya CBHI ikomeje kugira uruhare rukomeye mu korohereza abaturage kubona ubuvuzi, aho Leta y’u Rwanda ikomeje gushyiraho ingamba zitandukanye zo kunoza no kwagura serivisi zitangirwa muri iyi gahunda.

Ubu umusanzu utangwa hakurikijwe ibyo urugo rwinjiza uhereye ku bishyurirwa na Leta 100 ku 100 kugera ku bishyura ibihumbi 20.

Umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ugira agaciro mu gihe cy’umwaka umwe.

Back