Rutsiro: Hatangijwe ubukangurambaga bw'iminsi 16 bugamije kurwanya ihohotera.

Uyu munsi tariki ya 25 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Rutsiro hatangijwe ubukangurambaga bw'iminsi 16 bugamije kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina. Ku rwego rw'Akarere, bwatangirijwe mu Murenge wa Boneza buyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “twubake umuryango uzira ihohotera!"

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abaturage batandukanye, abayobozi b’inzego z’umutekano, na Hon. Depite Ntezimana Jean de Dieu aho bahuriye mu nteko y’abaturage mu Kagari ka Bushaka mu cyumba mberabyombi cy’ishuri rya Kivu Hills Academy.

Abitabiriye bahawe ibiganiro ku ihohotera, basobanurirwa ubwoko bwaryo n'ibihano bihanishwa uwakoze ihohotera. Hagarutswe cyane ku cyaha cyo gucuruza abantu, abaturage basabwa kuba maso no gutanga amakuru ku ihohotera hagamijwe kurikumira.

Mu bwoko bw’ihohotera, harimo ihohotera rikomeretsa umutima, irikorerwa ku mubiri n’irishingiye ku mutungo. Ku rikomeretsa umutima harimo guhoza umuntu ku nkeke, ukamutoteza no kumukorera ibindi bikorwa bituma ashenguka muri we. Gukibita, gukomeretsa cyangwa gukorakora umuntu atabishaka bigize ihohotera rikorewe ku mubiri. Irishingiye ku mutungo, rigaruka cyane ku bashakanye aho usanga umwe muri bo atagira uburenganzira bungana n’ubwo undi.

Kuri iyi ngingo, Umuyobozi w’Akarere Madamu Kayitesi Dative yashishikarije abashaka gushinga urugo kujya babanza bagasezerana kandi n’ababana na bo bagasezerana byemewe n’amategeko kugira ngo hatazagira uvutswa uburenganzira yemererwa n’amategeko. Madamu Kayitesi yasezeranyije imiryango 2 yabanaga itarasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko.

Hon. Ntezimana Jean de Dieu yaganirije abitabiriye iki gikorwa kuri gahunda y'Inteko Ishingamategeko yo gusura abaturage hagenzurwa iterambere ry'imijyi, imyubakire n'imikoreshereze y'ubutaka. Yashishikarije abaturage kugira uruhare mu gutura neza, aheza harinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga kandi hashobora kugezwa ibikorwaremezo. Yabasabye gusigasira ibikorwaremezo Leta igenda ibagezaho.

Ku ngingo ijyanye n’ubukangurambaga, yasabye abasore n'inkumi kwifata kandi asaba abantu bose kutarebera ihohotera. Yagize ati: "ihohotera ni igihombo ku gihugu ariko ni n'igihombo gikomeye kuri wowe bwite iyo urikorewe. Tugire uruhare rero mu kuryirinda no kuririnda abandi."



Ubukangurambaga bwatangiye uyu munsi tariki 25 Ugushyingo 2025 bukazarangira tariki 10 Ukuboza 2025.

Back