Rutsiro: Hatangijwe ubukangurambaga bwo gutsinsura imirire mibi n'igwingira.
Kuri uyu wa 4 Mata 2024, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi no kurwanya igwingira mu bana, ku bufatanye n'abafatanyabikorwa b'Akarere batandukanye bayobowe na World Vision, uyu munsi mu karere ka Rutsiro hatangijwe gahunda yiswe "Professional" Umuganda (Umuganda ushingiye ku bumenyi bwa buri wese) izamara amezi atandatu (6).
Iki gikorwa cyatangirijwe mu mirenge yose aho cyatangirijwe ku rwego rw'Akarere mu murenge wa Ruhango kiyobowe na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Bwana Dushimimana Lambert ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Madamu Kayitesi Dative, Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda Madamu Okumu Pauline, Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire y'umwana (NCDA) Bwana Munyemana Gilbert, abajyanama batandukanye b'Akarere ka Rutsiro n'abaturage b'Umurenge wa Gihango.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe no guhinga no gutera imboga mu mirima y'igikoni ahantu batandukanye harimo ku ibigo nderabuzima, inyubako za Leta no ku nsengero zitandukanye hagamije kwigisha neza abahagana akamaro ko kugira umurima w'igikoni no kurya imboga mu mafunguro ya buri munsi.
Nyuma yo gutera imboga mu mirima y'igikoni, Guverineri Bwana Dushimimana Lambert hamwe n'abandi bashyitsi basuye ibiribwa biboneka mu karere aho bagaragarijwe ko Akarere gafite ibiribwa bihagije banagaburira abana indyo yuzuye. Aba bayobozi banitabiriye kandi igikorwa cyo gupima imikurire y'abana mu gukurikirana uko ubuzima bwabo buhagaze.
Nyuma y'ibi bikorwa Abayobozi batanze ubutumwa butandukanye bwo gukangurira buri wese kugira uruhare mu kurandura imirire mibi n'igwingira mu karere.
Bwana Munyemana wari uhagarariye NCDA yashimiye uburyo gahunda ya hehe n'igwingira iri gushyirwa mu bikorwa mu karere ka Rutsiro binyuze muri gahunda ya Professional Umuganda. Yashishikarije ababyeyi gupimisha inda mu gukumira ko hari abana bavuka bagwingiye muri gahunda y'iminsi 1000.
Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda Pauline Okumu yagaragajeko ubufatanye busobanuyeko buri wese ahangayikishijwe n'ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira kandi bikaba bigaragara ko bizatanga umusaruro ufatika mu gukemura iki ibazo. Yijeje ko World Vision izakomeza gufatanya n'abandi bafatanyabikorwa mu gufasha Akarere kugeza ikibazo cy'imirire mibi gikemutse.
Guverineri Bwana Dushimimana yashimiye abafatanyabikorwa biyemeje kugira uruhare mu guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira abibutsa uruhare rw'ababyeyi bombi mu kwita ku mikurire y'umwana. Yasabye abagabo kudaharira uburere bw'umwana umugore gusa. Yakomeje kandi ashishikariza abaturage gukomeza kwitabira gahunda za Leta uko ziteganyijwe.
Kugeza ubu, mu karere ka Rutsiro, bigaragarako abana 44,4 % by'abana bari munsi y'imyaka itanu bagwingiye.