Rutsiro: hatangijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa by'ubukorerabushake.
Uyu munsi tariki ya 9 Ukwakira 2024, kimwe n'ahandi mu gihugu, hatangijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa by'ubukorerabushake hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: "Ntakudohoka mu bikorwa bishyira umuturage ku isonga!"
Ukunkwezi kwatangijwe n'umuganda udasanzwe wayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Kayitesi Dative ku rwego rw'Akarere mu murenge wa Nyabirasi aho abitabiriye bubakiye umuturage inzu n'ubwiherero, imirima y'igikoni itandukanye no gufasha abaturage kubona ubwiherero bukwiye.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Ssp Butera Paul, yagarutse ku bigwi by'urubyiruko rw'abakorerabushake cyane cyane mu gihe cy'icyorezo cya covid-19 aho bagize uruhare mu gukangura abaturage, kubigisha, kubakurikirana n'ibindi. Yabasabye ko badakwiye kudohoka bagakomeza kugira uruhare mu bikorwa biganisha umuturage ku iterambere rirambye.
Madamu Kayitesi yibukije ko kuba umukorerabushake bidasaba imyaka, ingano cyangwa inshingano. Umuntu aba umukorerabushake kugeza igihe atakibasha guhumeka.
Madamu Kayitesi yasabye urubyiruko gushishikarira umurimo bagaharanira kwiteza imbere. Yabasabye kutijandika mu ngeso mbi zishyira ubuzima bwabo mu kaga. Yasabye ababyeyi kubigiramo uruhare bakita ku burere bw'abana babo.
Madamu Kayitesi yakomeje asaba urubyiruko rw'abakorerabushake kugira uruhare mu kugorora umuryango nyarwanda harimo guca amakimbirane, guharanira ko abana bose bajya mu ishuri, gufasha abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, gukemura ibibazo bibangamiye abaturage n'ibindi.
Yasabye abaturage korohereza urubyiruko rw'abakorerabushake ruzabasura muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by'abakorerabushake bakabaha amakuru bakeneye, bigamije kuzamura imibereho y'umuryango.
Madamu Kayitesi yakanguriye abaturage gukomeza kurwanya no gukumira ibyorezo by'ubushita bw'inkende n'icy'umuriro ukabije giterwa na virus ya mariburu. Yagarutse ku bimeneyetso by'ibyorezo byombi n'uburyo bwo kubyirinda.
Mu kubyirinda harimo kongera isuku umuntu akaraba intoki kenshi bishoboka, kwirinda gukorakoranaho n'abandi, n'ibindi.
Madamu Kayitesi yasabye abaturage kugira uruhare mu gukangurira abaturage bagenzi babo kwirinda ibyorezo bubahiriza amabwiriza aba yashyizweho.