Rutsiro: Hatangijwe umushinga mushya "IGIRE-GIMBUKA" uzafasha imfubyi zagizweho ingaruka na SIDA.
Uyu munsi tariki ya 19 Ukwakira 2022, kuri hotel IBIGABIRO, ishami rya Rutsiro habereye inama yateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Rutsiro na Caritas Rwanda.
Inama yafunguwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Bagirishya Pierre Claver igamije gutangiza umushinga mushya w'imyaka 5 "USAID IGIRE-GIMBUKA" ugamije gukumira ubwandu bwa SIDA hibandwa ku mfubyi n'abandi batishoboye bagizweho ingaruka na SIDA. Uyu mushinga uzaba ushyirwa mu bikorwa n'Umuryango Gatulika wa Caritas Rwanda.
Mu ijambo rye, Bwana Bagirishya yashimiye Caritas Rwanda ku bufatanye basanzwe bagirana n'Akarere ka Rutsiro mu guhangana n'icyorezo cya SIDA no kwitaba ku bagize ibyago byo kucyandura cyane cyane abana. Yabijeje Kandi ko Akarere kazakomeza ubufatanye mu bikorwa byabo.
Inama yakomeje iyobowe n'Umujyanama wa Komite Nyobozi Bwana Uwihanganye Jean Baptiste yagaragarijwemo Intego z'uyu mushinga aho Intego nyamukuru ari ukugabanya ibyago byo kwandura n'ubwandu bushya n'ihohotera rishingiye ku gitsina mu mpfubyi n'abana bafite ibyago byo kwandura n'imiryango yabo.
Uyu mushinga uzafasha impfunbyi zagizweho ingaruka n'icyorezo cya SIDA kubona amafunguro ku ishuri, amafaranga y'ishuri n'ibindi bikoresho bikenerwa n'umunyeshuri.
Hazakorwa ubukangurambaga butandukanye mu bigo by'amashuri, ahantu hakekwa ko hari ibyago byinshi byo kwandura agakoko gatera SIDA, hanafashwe imiryango itishoboye yagizweho ingaruka n'icyorezo cya SIDA mu rwego rwo kwigira. Imryango itishoboye izagurirwa amatungo magufi ndetse hanashyirweho amatsinda yo kwizigama no kugurizanya kuri bo.
Mu karere ka Rutsiro, biteganyijweko USAID IGIRE GIMBUKA biteganyijwe ko izafasha abana 9136, abashya muri bo 1385, abandi akaba ari abari basanzwe bafashwa mu mushinga wa Caritas Gimbuka.
Inama ikaba yari yatumiwemo abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge, Abayobozi b'ibigo nderabuzima, abahagarariye inzego z'umutekano mu karere n'abakozi batandukanye ku rwego rw'Akarere.
Caritas Rwanda yari ihagarariwe na Padiri RUTAKISHA Jean Paul.
Abitabiriye inama batanze ibitekerezo ku buryo uyu mushinga washyirwa mu bikorwa ku buryo bunoze.