Rutsiro: Hatangijwe umushinga mushya ugamije guteza imbere urubyiruko hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu munsi tariki ya 17 Ugushyingo 2023, mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Rutsiro hateraniye inama yateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Rutsiro na Caritas Rwanda.

Iyi nama yari igamije gutangizaumushinga mushya, Youth For Youth, uzashyirwa mu bikorwa na Caritas Nyundo ku nkunga ya Caritas ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Catholique Relief Services).

Inama yayobowe na n’Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere Bwana Mulindwa Prosper yitabirwa n’inzego zitandukanye z'urubyiruko, inzego z'umutekano, n'abandi aho basobanurirwe uburyo uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa hibandwa ku bikorwa bitandukanye bibyarira inyungu urubyiruko hifashishwa ikoranabuhanga (Digital Entrepreneurship in East Africa).

Uyu mushinga urateganya kuzafasha urubyiruko 4159 mu karere ka Rutsiro. Uyu mushinga ukaba wari umaze igihe ukorera mu turere twa Rubavu, Huye, Gisagara na Nyabihu ukaba ugiye kwagura ibikorwa byawo bikagera mu turere 10 na Rutsiro irimo (Nyabihu, Gicumbi, Rutsiro, Huye, Nyamagabe, Nyaruuguru, Nyamasheke, Rubavu, Rusizi na Gisagara).

Padiri Rutakisha Jean Paul, Umuyobozi wa Caritas Nyundo wari kumwe na Padiri Ushinzwe Urubyiruko muri Diyosezi ya Nyundo, akaba yashishikarije urubyiruko gukoresha telefoni bafite mu kuzibyaza inyungu aho kuzikoresha bahamagaragara gusa. Ati: “ikoranabuhanga ritanga amahirwe atagira umupaka. Niba Igihugu cyaratanze amahirwe yo guteza imbere ikoranabuhanga, ni ngombwa kuyabyaza umusaruro. Ikoranabuhanga ritanga amahirwe atagira umupaka. Turitinyuke kandi turimoreshe neza.

Bwana Mulindwa, asoza inama, yashimiye Caritas Rwanda ubufatanye bwiza busanzweho mu ishyirwa mu bikorwa by’imishinga inyuranye Caritas Rwanda ifatanya n'Akarere. Yijeje ko uyu mushing, Youth for Youth, uzagenda neza mu bufatanye bw’impande zombi. Ati:" ikibazo cy'urubyiruko ubundi ni icyo ubuyobozi. Ni bwo bukwiye guhangayikishwa cyane n’iterambere ryarwo. Turabashimira kuba mwaratekereje kudufasha." 

Bwana Mulindwa akaba yakomeje asaba ko hazakorwa ikurikiranabikorwa n’ubugenzuzi bihagije mu gihe umushinga uzaba ushyirwa mu bikorwa hamijweko ugera ku ntego ziteganyijwe. Yagize ati: “ ibyiza ni uko habaho kugenzura neza ko umushinga wageze ku ntego kurusha uko wafata abantu benshi ariko ibintu bigakorwa nabi."

Back