Rutsiro: Hatangijwe Umushinga “Thrive – Build Bridges for Adolescents (Ejo Hanjye)”.
Akarere ka Rutsiro katangije ku mugaragaro umushinga “Thrive – Build Bridges for Adolescents (Ejo Hanjye)” mu nama yo gutangiza ibikorwa byawo yabereye ku biro by’Akarere, iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, UWIZEYIMANA Emmanuel. Uyu mushinga ugamije gufasha abangavu n’abahungu 2,250 (aho abakobwa ari 70%) kubona ubumenyi n’ubushobozi bibafasha kwigira no kubaka ejo hazaza habo heza.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na World Relief Rwanda n’izindi nzego, ukazakorerwa mu mirenge ya Kigeyo, Kivumu na Nyabirasi mu gihe cy’imyaka itatu (2026–2028). Uhuza intego za Leta y’u Rwanda mu guteza imbere urubyiruko, uburinganire n’uburenganzira bw’umwana, unakemura ibibazo birimo guta ishuri, inda z’imburagihe, ubushomeri n’ibura ry’amahugurwa ajyanye n’imibereho n’imicungire y’imari.
Umushinga “Ejo Hanjye” uzashyira imbaraga mu kongerera urubyiruko ubumenyi mu mibereho, imicungire y’imari, no kubafasha kwishyira hamwe mu matsinda yo kwizigamira no gukora imishinga ibyara inyungu. Uzibanda kandi ku gutanga ubujyanama (mentorship), gushyiraho ahantu hizewe ho kuganirira (safe spaces), no gukangurira imiryango n’abayobozi gushyigikira uburere bwiza n’uburenganzira bw’abana.
Biteganyijwe ko uzatanga umusaruro urimo gushinga amatsinda 45 yo kwizigamira y’urubyiruko, kongera umubare w’abakobwa baguma mu ishuri, no guteza imbere imibereho myiza n’imyumvire myiza mu rubyiruko. Uzanafasha mu gushimangira inzego zirengera abana no guteza imbere uruhare rw’ababyeyi n’abayobozi mu kurwanya ihohoterwa no guteza imbere uburinganire.
Mu ijambo rye, umuyobozi w’Akarere Wungirije Bwana UWIZEYIMANA yashimangiye ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye ari ingenzi kugira ngo uyu mushinga uzagere ku ntego zawo. Itangizwa ryawo ni intambwe ikomeye iganisha ku kubaka urubyiruko rufite ubushobozi, rwigira, kandi rushobora kugira uruhare mu iterambere rirambye ry’Akarere ka Rutsiro.