RUTSIRO: hatangizwa icyumweru cy’icyunamo, visi meya yasabye abaturage kubakira ku mateka nk’umusingi w’iterambere rirambye
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Mata 2025, Akarere ka Rutsiro kifatanyije n’Igihugu n’isi yose muri rusange mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo wabereye ku rwego rw’Umudugudu mu Karere. Abayobozi b’Akarere n’abahagarariye inzego zitandukanye bifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Nduba, Akagari ka Congo-Nil, Umurenge wa Gihango.
Iki cyumweru gitangiza igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bimara igihe cy’iminsi 100 aho bisozwa ku itariki 03 Nyakanga.
Abitabiriye bahawe ikaaze n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel. Bwana Uwizeyimana yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kwita ku barokotse Jenoside no kubakira ku mateka bategura ejo hazaza heza. Yagize ati” Amateka yacu ni umusingi w’iterambere rirambye.Iyo twibuka abacu tuba tubaha ijambo, tuba tubabwira ngo muracyari kumwe na twe mu mateka y’Igihugu cyacu, mu cyerekezo cyacu.”
Muzehe Karangwa Pierre watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside mu Rwanda yagaragaje uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu bice bitandukanye by’Akarere. Yagarutse kandi kubagikwirakwiza ingengabitekereezo ya Jenoside bakigaragara yaba mu Gihugu no hanze yacyo. Yasabye abaturage, cyane cyane urubyiruko, kugira uruhare mu kuyirwanya no kuyikumira.
Bwana Gosominari Amiel yagarutse ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buhamya yagejeje kubitabiriye. Yagaragajeko Abatutsi bakomeje guhohoterwa no gutotezwa ku van a mbere ya Jenoside nyirizina aho bamburwaga amatungo yabo, bagahezwa muri serivisi za Leta zitandukanye ndetse bakanitwa amazina abatesha agaciro.
Bwana Niyonsenga Phillipe, uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rutsiro, yagarutse ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere kandi agaragaza ko Jenoside itabaye impanuka. Yasabye Akarere gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza yabarokotse Jenoside. Yaasabye abaturage kuzirikana amasomo u Rwanda rukura muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 duharanira kudasubira mu icuraburindi twavuyemo.
Umuhango wasojwe n’ijambo ry’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame, wasabye abanyarwanda guharanira ubumwe bwabo birinda kumvira ba gashakabuhake batifuza ko abanyarwanda babaho ubuzima bwabo.