Rutsiro: Hatowe Ubuyobozi Bushya bw’Inama y’Igihugu y’Abahanzi ku Rwego rw’Akarere

Abahanzi
Abahanzi batoye ababahagarariye mu Karere

Kuri uyu wa 4 Kamena 2026, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Rutsiro habereye amatora yo kuvugurura ubuyobozi bw’abahanzi ku rwego rw’akarere. Aya matora yahuje abahanzi bahagarariye bagenzi babo baturutse mu Mirenge itandukanye y’Akarere ndetse no mu byiciro binyuranye by’ubuhanzi birimo umuziki, imideli n’ubwiza, ubuvanganzo, sinema n’amafoto, imbyino gakondo, ubugeni bw’amashusho n’ubuhanzi bw’ikinamico.

Iki gikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, ari kumwe n’abahagarariye Rwanda Arts Council barimo Munezero Ferdinand na Harerimana Ahmed, ndetse n’abakozi b’Akarere. Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yashimangiye ko abahanzi bafite uruhare rukomeye mu kubaka no guteza imbere Igihugu binyuze mu bikorwa byabo. Yabasabye gukomeza kwimakaza indangagaciro nyarwanda no gukora ibihangano biteza imbere isura y’Akarere ka Rutsiro ndetse n’imibereho yabo.

Nyuma y’amatora, hatowe abagize Itsinda Mpuzabikorwa ry’Inama y’Abahanzi rigizwe n’abantu 7. Komezusenga Omar yatorewe guhagararira icyiciro cya Sinema n’Amafoto, Niyitegeka Fabien ahagararira Umuziki, Mukandarinzwe Hadidja ahagararira Imideli n’Ubwiza, Ishimwe Liliane ahagararira Ubuhanzi bw’Ikinamico, Manishimwe Dieudonné ahagararira Imbyino Gakondo, Iragire Hertier ahagararira Ubuvanganzo, naho Shimwa Cyuzuzo Philbert ahagararira Ubugeni bw’Amashusho.

Hatowe kandi Komite Nyobozi igizwe n’abanyamuryango batatu bazahagararira abahanzi b’Akarere ka Rutsiro mu Nteko Rusange ku rwego rw’Igihugu. Komezusenga Omar yatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’Akarere, Niyitegeka Fabien aba Umwungirije, naho Mukandarinzwe Hadidja aba Umunyamabanga.

Ubuyobozi bushya bwatowe buzamara imyaka itanu, bukazibanda ku gushimangira ubufatanye hagati y’abahanzi, guteza imbere guhanga udushya no kugira uruhare mu iterambere ry’umuco n’ubukungu bw’Akarere ka Rutsiro ndetse n’Igihugu muri rusange.

Back