RUTSIRO: Hatowe umujyanama mu kuzuza Inama Njyanama y’Akarere.

None ku wa 21 Gashyantare 2022, mu karere ka Rutsirohabaye amatora yo kuzuza Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro nyuma yuko umujyanam umwe yari aherutse kwegura bitewe n’izindi nshingano zitamwemereraga kubangikanywa no kuba Umujyanama mu Karere ka Rutsiro.

Umujyanama watowe ni Nshimyumukiza Constantin ukomoka mu murenge wa Ruhango ku bwiganze bw’amajwi 104 aho yarushije uwamuguye mu ntege amajwi asaga mirongo 50.

Nyuma yo gutorwa, Bwana Nshimyumukiza yahise arahirira kuzuza inshingano uko bikwiye mu ruhame imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi ruhagarariwe na Jean Bosco Rutagengwa.

Muri aya matora, Akarere kari gahagarariwe na Bwana Havugima Etienne, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu gihe Intara y’Uburengerazuba yari ihagarariwe n’Intumwa ya Guverineri Bwana Tuyisenge Emmanuel.

Muri iri tora, inteko itora yari igizwe na:

1. Abagize Inama Njyanama z'imirenge yose igize Akarere ka Rutsiro

2. Abagize Komite Nyobozi ya CNF ku rwego rw'Akarere

3. Abagize Komite Nyobozi ya NCPD ku rwego rw'Akarere

4. Abagize Komite Nyobozi CNJ ku rwego rw'Akarere bose

5. Abagize bureau ya Komite Nyobozi ya PSF ku rwego rw'akarere

Back