Rutsiro: Hibutswe Imiryango Yazimye Burundu muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Kamena 2026, mu Karere ka Rutsiro habereye igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye burundu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Mukura, ku rwego rw’Akarere, kikaba cyabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamagumba mu rwego rwo guha icyubahiro imibiri iruhukiyemo.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, wari Umushyitsi Mukuru, Visi Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Bwana Ndizihiwe Blaise, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, Bwana Ngendo Martin, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu Umuganwa Marie Chantal, ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano, IBUKA, AVEGA n’abaturage b’Umurenge wa Mukura.
Mu butumwa bwe, Bwana Ndizihiwe Blaise yavuze ko kuba hari imiryango yazimye burundu ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe. Yashimiye kandi ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, anasaba abitabiriye gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha abana n’urubyiruko amateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umushyitsi Mukuru, Madamu Kayitesi Dative, yibukije abaturage ko bafite inshingano zo kurwanya icyatandukanya Abanyarwanda no kudaceceka igihe babonye cyangwa bumvise ibikorwa n’amagambo akwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Yanashishikarije ababyeyi, abarimu n’abaturage muri rusange gusura inzibutso za Jenoside ziri mu Karere ka Rutsiro kugira ngo abana n’urubyiruko barusheho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomera ku ndangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge.
Iki gikorwa cyabaye umwanya wo kuzirikana no guha icyubahiro imiryango yazimye burundu, no kongera kwiyemeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, rushingiye ku bumwe, ukuri n’ubudaheranwa.
Twibuke Twiyubaka