Rutsiro: hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024, ku bufatanye na Caritas Rwanda, binyuze mu mushinga wayo IGIRE GIMBUKA, Akarere ka Rutsiro kizihije umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa. Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Boneza mu kigo cy'urwunge rw'amashuri rwa Kigarama giherereye mu Kagari ka Nkira. Uyu munsi wizihijwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: "Ejo heza mu biganza byanjye!"
Umukozi wa Caritas Rwanda mu mushinga IGIRE GIMBUKA Bwana Ngoga Leopold yagaragaje ko Caritas Rwanda ifatanya n'Akarere mu kwamagana ihohoterwa rikorerwa abari n'abangavu cyane cyane gukumira no kurwanya inda ziterwa abangavu.
Faustin Nsanzamahoro, Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere Myiza mu Karere, yibukije ko ishingiro ry'umuryango ari umugore. Yibutsa ko ari ngombwa gusigasira umwana w'umukobwa nk'umubyeyi w'ejo h'u Rwanda. Ariko na none yibutsa abana b'abakobwa ko ari bo ba mbere bakwiye kurinda ubuzima bwabo.
Bwana Nsanzamahoro yashishikarije urubyiruko kutifuza ibyo badafitiye ubushobozi abasaba kwiga kunyurwa n'uburyo babayeho. Yabibukije ko kwifuza bishobora kubashora mu ihohoterwa batabizi.
Muri ibi birori, abanyeshuri b'abakobwa batsinze neza muri iki kigo mu mwaka w'amashuri wa 2023-2024 kimwe n'abandi bagaragaje impano yo kuba baba abayobozi beza bakaba bashimiwe imyato yabo bahabwa ibikoresho bitandukanye by'ishuri n'ibifasha umwana w'umukobwa mu buzima bwe bwa buri munsi.