RUTSIRO: Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga W’abageze Mu Zabukuru.
Uyu munsi tariki ya 07 Ukwakira 2025, mu Karere ka Rutsiro, hizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu Zabukuru. Ku rwego rw’Akarere, wabereye mu Murenge wa Nyabirasi, aho Umushyitsi Mukuru yari Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu Umuganwa Marie Chantal.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twite ku bageze muzabukuru, dutegura ahazaza heza h'abakiri bato, ni inkingi y'itarambere rirambye”. Iyi nsanganyamatsiko yibukije buri wese ko abantu bageze mu zabukuru bagifite uruhare rukomeye mu kubaka igihugu, cyane cyane mu gusigasira umuco no gutanga ubunararibonye ku rubyiruko.
Madamu Umuganwa yashimye uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu, abibutsa ko bakwiye gufatwa nk’inyangamugayo z’igihugu. Yagize ati: “Abageze mu zabukuru ni mwe ndorerwamo y’abato; mukwiye kubatoza umuco, kubabwira amateka y’igihugu no kubatoza indangagaciro zikwiye.”
Abitabiriye uyu munsi bashimangiye ko kuba Leta y’u Rwanda ikomeje kubitaho ibashyiriraho gahunda z’imibereho myiza ari ikimenyetso cy’uko bagifite agaciro n’uruhare rukomeye mu muryango Nyarwanda.
Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana abageze mu zabukuru wemejwe n’umuryango w’Abibumbye mu mwaka w’1990 hanemeranywa ko uzajya wizihizwa tariki ya 1 Ukwakira kwa buri mwaka. Uyu muryango kandi wemeje ko umuntu ugeze mu zabukuru ari ufite imyaka 65 kuzamura.
Ibiro byashojwe n’ubusabane bw’abageze mu zabukuru n’abayobozi.