Rutsiro: Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Ingo Mbonezamikurire (ECD Day).

Mu Karere ka Rutsiro hizihijwe Umunsi wahariwe Ingo Mbonezamikurire (ECD Day). Ku rwego rw’Akarere, wabereye mu Murenge wa Rusebeya, witabirwa n’ababyeyi, abafatanyabikorwa n’abayobozi batandukanye. Umushyitsi Mukuru yari Umuyobozi w’Akarere Wungije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu Umuganwa Marie Chantal, wabibukije ko iterambere ry’igihugu ritangirira ku kwita ku mwana akiri muto. Yashimangiye ko kurinda umwana, kumuha indyo yuzuye no kumufasha gukura neza ari inshingano ya buri mubyeyi n’umuryango muri rusange. Uyu munsi wari n’uruhare rwo kongera gusuzuma ibyo abaturage bakora mu kwita ku bana babo n’uko babikoramo neza.

Abitabiriye bahawe ubutumwa binyuze mu mukino w’ikinamico wateguwe n’Umuryango URUNANA, bwibutsa akamaro ko kurinda abana ihohoterwa. Ubutumwa bwarimo gukangurira ababyeyi kutareka abana bakora imirimo ivunanye, kwirinda kubaha ibihano bibabaza umubiri cyangwa umutima, no kubaha uburere buboneye. Hanashimangiwe ko umwana akeneye indyo yuzuye kugira ngo akure neza, kandi ko uburere bwiza butangirira mu muryango. Izi nyigisho zagamije guhindura imyitwarire no kubaka umuco mwiza wo kurinda abana.

Mu butumwa bwe, UWAMAHORO Lucette wari uhagarariye CARITAS Nyundo, yashimye ubufatanye n’Akarere mu kugenzura imikorere y’ingo mbonezamikurire. Yashishikarije ababyeyi kujyana abana bose mu ngo mbonezamikurire kugira ngo badacikanwa n’amasomo n’ubufasha buhaboneka. Yibukije ko izo serivisi zunganira ababyeyi mu kurera neza, zikanafasha abana mu mikurire y’ubwenge, imitekerereze n’imibereho myiza. Yashimangiye ko kugira umwana wagutse mu bwenge n’ubuzima bufite ireme bitangirira mu kwitabira ECD hakiri kare.

Bwana NYEZIRYAYO Aaron, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere akaba anahagarariye World Vision, yagarutse ku bikorwa byo kurwanya imirire mibi. Yabwiye ababyeyi ko indyo iboneye ari ishingiro ry’ejo hazaza h’umwana, abasaba kugira umutima wa kibyeyi no gukunda abana babo babaha ibyo bakeneye batategereje ubufasha bw’abandi.

Madamu UMUGANWA yongeye kwibutsa abaturage ko isuku mu gutegura amafunguro ari ingenzi, kuko umwanda utuma abana barwara imirire mibi. Yababwiye ko kurwanya igwingira, kuboneza urubyaro, kwirinda amakimbirane yo mu muryango no kubungabunga isuku ari inshingano z’ababyeyi bose bashaka umuryango uhamye kandi utekanye.

Uyu munsi wasize ubutumwa bukomeye bwo gukomeza gufatanya mu gukorera hamwe n’inzego zose mu kurera abana bafite ubuzima, ubwenge n’imibereho myiza, bibafasha gukura neza no kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.

Back