Rutsiro: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro.

Uyu munsi tariki 15 Ukwakira 2024, Akarere ka Rutsiro kifatanyije n'igihugu muri rusange mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro.

Ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu murenge wa Mushonyi Akagari ka Biruyi aho umushyitsi Mukuru yari Madamu Kayitesi Dative, Umuyobozi w'Akarere.

Umunsi wizihijwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: "Ibidukikije: ubuzima bwacu!"

Ibirori byabimburiwe n'igikorwa cyo gutera ibiti, nk'imwe mu ngamba zo kubungabunga ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

Abagore bakaba bashishikarijwe gukora bakiteza imbere binyuze mu buhamya bwa Nyirahakorimana Beatha wagaragaje ko akomeje urugamba rwo kwiteza imbere aho yahereye kuri bike ariko akaba amaze kugera kuri byinshi. Yasabye abagore bagenzi be kudategereza ngo bananas babone igishoro kinini. Yagaragaje ko amatsinda na yo agira uruhare mu gufasha abagore n'abandi kubona igishoro aho bashobora kuyiyambaza akabaguriza amafaranga.

Umuhuzabikorwa w'inama y'Igihugu y'Abagore mu karere, Madamu Barayavuga Speciose yagarutse ku mbogamizi abagore bo mu cyaro bagihura na zo cyane cyane zishingiye ku muco. Yagaragaje ko ihohoterwa abagore bahura na ryo na ryo ari imbogamizi ku iterambere ryabo. Yasabye ko hakwiye ubufatanye bw'inzego zose kugira ngo intego Igihugu cyihaye zigamije kuzamura abanyarwanda bose n'umugore by'umwihariko zigerweho.

Twagiramungu Angelique wari uhagarariye inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Intara yagaragaje ko abagore bafatanya n'abagabo kubaka Igihugu haba mu bukungu, imiyoborere n'ibindi. Agaraku ku nsanganyamatsiko y'"ibidukikije:ubuzima bwacu," yagaragaje uruhare abagore bagira mu kubungabunga ibidukikije aho abagore bitabira ibikorwa byo gutera ibiti kandi bakagira umuhigo wo gutera ibiti, cyane cyane iby'imbuto ziribwa.

Mu ijambo rye, Madamu Kayitesi yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare mu kuzamura iterambere ry'umugore wo mu cyaro. Abafatanyabikorwa bafasha abagore batishoboye bakabafasha kubona amatungo magufi, inkunga y'amafaranga, ibikoresho byo mu rugo bitandukanye n'ibindi.

Madamu Kayitesi yasabye abahabwa inkunga kuzikoresha neza intego zigambiriwe zikagerwaho.

Yagarutse ku bibazo bikigaragaragara mu muryango harimo kubyara abana badashoboye kurera, amakimbirane yo mu ngo, kutumva neza gahunda za Leta, abana baterwa inda bakiri bato, abata ishuri, n'ibindi. Kubera iyo mpamvu, yasabye ababyeyi kuzirikana inshingano za Kigeyo: "biradusaba gusubira ku nshingano z'ababyeyi. Nitubikora tuzagira ejo heza, tuzahekera Igihugu, nta mwana uzata ishuri. Icyo dusabwa ni ugukumira ibibazo byo mu muryango tukaganiriza abana bacu"

Madamu Kayitesi yashishikarije abagore kuzirikana ko ingaruka z'amakimbirane mu muryango agera mbere na mbere ku mu gore abasaga gukora ibishoboka byose bakirinda ko amakimbirane avuka mu muryango.

Yakomeje yizeza abagore by'umwihariko n'abaturage muri rusange ko Ubuyobozi buzababa hafi bikabafasha gukemura ibibazo bikoma mu nkokora Iterambere ry'umugore. Abagabo bashishikarijwe gucika ku ngeso z'ubuharike.

Asoza, yasabye abagore gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibiza babungabunga ibidukikije.

Abagore baremeye bagenzi babo 20 batishoboye babaha ibiribwa bahabwa itungo rigufi buri umwe ku bufatanye na Caritas Rwanda. Ku bufatanye na Caritas I Rwanda, abagore 50 bahawe inkunga y'ibihumbi 150 buri umwe.

Mu bindi bikorwa byaranze uyu munsi  harimo kugaburira abana indyo yuzuye.

Back