Rutsiro: Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, Akarere ka Rutsiro kifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, wizihirijwe mu mirenge yose igize Akarere, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “Umugore ni uw’Agaciro!”
Ku rwego rw’Akarere, ibirori byabereye mu Murenge wa Murunda, Akagari ka Kirwa, biyobowe na Madamu Kayitesi Dative, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, aho hatanzwe ubutumwa bwibanda ku kurengera ibidukikije, kurwanya ihohoterwa no guteza imbere imibereho myiza y’umugore wo mu cyaro.
Mu gutangiza ibirori, hatewe ibiti bivangwa n’imyaka, hagamijwe kugaragaza uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu kurengera ibidukikije, cyane cyane mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Madamu Kayitesi yagaragaje ko umugore wo mu cyaro agomba kugira imibereho myiza ishingiye ku bukungu butuma yikemurira ibibazo by'ingenzi. Yagize ati: “Niba umugore ari uw’agaciro, agomba no kugira iterambere rikirigita ifaranga.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere, Madamu BARAYAVUGA Speciose, yagarutse ku gaciro k’umugore mu kubaka ejo hazaza h’igihugu aho yabibukije ko bafite inshingano mu gutanga uburere buboneye ku bana ari na none agaruka ku mbogamizi abagore bagihura nazo zikoma mu nkokora iterambere ryabo. Muri zo, harimo amakimbirane yo mu ngo, abana b’abakobwa bagiterwa inda n’izindi.
Mu birori byabereye i Murunda, imiryango 17 yafashijwe n’Akarere gushyingirwa ku mugaragaro binyuze muri gahunda yo kwegera abaturage no kubagezaho serivisi z’imibereho myiza. Abashyingiwe bashimiye ubuyobozi bw’Akarere ku bufasha bahawe, bavuga ko bituma bagira umutekano n’ubumwe bwuzuye mu muryango.
Ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), hatanzwe ubutumwa bukangurira abagabo kugira uruhare mu kurwanya ihohotera rikorerwa abagore. Umuyobozi w’Akarere yavuze ko abagabo n’abagore bagomba kubaka umuryango ushingiye ku bwubahane. Yagize ati: “Tuba abagore beza kubera ko dufite abagabo beza, n’abagabo baba beza kubera ko bafite abagore beza. Twisuzume twese.”