Rutsiro: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika.
Uyu munsi tariki ya 16 Kamena 2024, Akarere ka Rutsiro kifatanyije n'Igihugu mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umunyafurika. Uyu munsi wizihirijwe ku kibuga cya Mukebera giherereye mu murenge wa Mushubati aho cyari kiyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative ari kumwe n'abayobozi b'Akarere bungirije bombi.
Uyu munsi wizihijwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: "Uburezi kuri bose: Igihe ni iki."
Kuri iki kibuga hateraniye ibigo by'amashuri abanza bya Gihango, Bumba, Congo Nil na Bisyo. Hari kandi n’ibigo by’amashuri yisumbuye ya Bumba, college de la Paix n’ishuri ry’imyuga rya Bumba.
Umwana wari ugarariye abandi, Uwimbabazi Cynthia wiga muri college de la Paix, yashimiye uboyobozi bwiza bworohereza abana kwiga asaba bagenzi be kurangwa n’ikinyabupfura no gukunda ishuri bakabyaza umusaruro amahirwe Leta ibaha.
Umuyobozi w’Akarere, Madamu Kayitesi, yashimiye abafatanyabikorwa ku ruhare bagira mu guteza imbere uburezi mu karere . Madamu kayitesi yashishikarije buri wese ku kurwanya icyatuma abana bata ishuri.
Yasabye abarezi n’ababyeyi gutoza abana kuzavamo abagabo n’abagore babereye U Rwanda. Ati: “dukwiye kubungabunga uburenganzira bw'umwana w'umuhungu n'ubw'umukobwa. Turwanye abashaka guhungabanya uburenganzira bw'abana.”
Madamu Kayitesi yashimiye uburyo leta yorohereza abana b'U Rwanda kubona ubureze bwiza kuri bose.
Madamu Kayitesi yanashimiye abana bagaragaje impano zabo binyuze mu bihangano binyuranye asaba abarezi kubafasha kuzisigasira no kuzirera zigakura.
Yashishikarije abana kwiga bagasoza amasomo yabo ntawutaye ishuri kubera ko bifasha umwana gutegura ejo haza. Yasabye abarezi gutoza abana umuco w'isuku mu gihe bari ku ishuri bakazanayikurana.