Rutsiro: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’uruyuki.

Ku bufatanye na UNESCO, binyuze muri Komisiyo yayo mu Rwanda (CNRU), mu Karere ka Rutsiro ku biro bya Pariki ya Gishwati mukura, hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro k’inzuki (World Bee Day).

Ibi birori byahuje abantu b’ingeri zinyuranye harimo abakozi ba Komisiyo bayobowe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi Madamu Gasingirwa Cristine, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ihagarariwe na Madamu Mathilda MUKASEKURU ari na we wari umushyitsi mukuru, ubuyobozi bw’Akarere buhagarariwe na Bwana Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu, abashakashatsi ba Kaminuza y’U Rwanda, abavuzi gakondo mu Rwanda n’abagore bakora umwuga w’ubuvumvu.

Ibikorwa bijyanye no kwizihiza uyu munsi byamaze iminsi 2, tariki ya 19 na 20 Gicurasi 2026. Ku munsi wa mbere, abitabiriye bagejejweho ubushakashatsi bwakorewe muri Gishwati bugaragaza ko Gishwati ifite ibimera byihariye bifasha inzuki kuba zakororoka ndetse zigatanga umusaruro ukenewe. Abashakashatsi kandi bagaragaje impungenge z’uko inzuki zishobora gucika mu gihe hakomeje ibikorwa bibangamira imibereho yazo.

Umunsi wa 2 waranzwe no gusura Pariki ya Gishwati-Mukura ikaba n’icyanya gikomye ku rwego rw’isi. Gusura Pariki byari bigamije gusobanurira abitabiriye ibirori akamaro k’ibimera bitandukanye mu mibereho ya muntu n’uruhare inzuki zibigiramo kugira ngo ibi bimera bikomeze kororoka. Inzuki zigira uruhare rukomeye mu kubangurira ibimera bitandukanye. Ni ukuvuga ko mu gihe inzuki zaba zitagihari ibihingwa byinshi bitabasha gutanga umusaruro. Abitabiriye bibukijwe ko ari ngombwa kubungabunga urusobe rw’ibimera hagamijwe gufasha inzuki kubaho neza no kororoka. 

Bwana Uwizeyimana Emmanuel yibukije ko inzuki ari isoko y’ubukungu. Yagize ati: “nubwo wabona uruyuki ari ruto kuriya, ukwiye kurubonamo ubukungu burenze uko wowe wabitekereza. Uko tuzibyaza umusaruro, dukwiye kumva ko kubungabubnga ibidukikije bidashidikanywaho.”

Yakomeje agira ati: “ubuhinzi bwacu budafite inzuki ntabwo bwagerwaho! Gusa hari imbogamizi zo kuba abahinzi bagikoresha imiti ikorerwa mu nganda yangiriza inzuki. Ibi bikaba bikibangamiye ubworozi bw’inzuki mu karere.” Bwana UWIZEYIMANA yashishikarije abaturage gutera ibiti gakondo bifasha mu gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima. 

Madamu Gasingirwa Christine yibukije ko hari ibihugu bisigaye bikoresha abantu ibyo inzuki zakabaye zikora mu gutuma ibimera byororoka bigatanga umusaruro. Yasabaye abantu gukomeza kuzirikana ko kuba u Rwanda rugifite inzuki kandi rufite ibyanya bikomye ari ikirezi kandi ko dukwiye gusigasira ibyagezweho kugira ngo bitangirika.

Ati: “Abanatu dukwiye kumenya ubukungu buri mu nzuki  bityo tukarushaho kuzibungabunga. Inzuki dukwiye kuziha agaciro zikwiye tukazirikana akamaro kazo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Dukwiye kandi kuzirikana ko inzuki na zo ziri mu binyabuzima bibangamiwe mu mibereho yazo uyu munsi.”

Uyu munsi wazirikanwe uhuzwa n’itariki ya 20 Gicurasi nk’itaraki Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa washyizeho hagamijwe kuzirikana akamaro k’inzuki mu kubona ibiribwa ku isi. Wizihijwe hazirikanwa insanganyamatsiko iri mu rurimi rw’Icyiongereza: “ bee together for people and the planet: A partnership that sustains us all!” (“Uruyuki hamwe n’abantu n’isi: Ubufatanye budufasha kuramba twese!”)

Back