Rutsiro: Hizihijwe Umunsi Nyafurika wo gufatira ifunguro ku ishuri, Visi Meya agaburira abanyeshuri.
Uyu munsi tariki ya 6 Werurwe 2023, Akarere ka Rutsiro kifatanyije na Afurika muri rusange mu kwizihiza umunsi Nyafurika wo gufatira ifunguro ku ishuri. Uyu munsi ukaba wizihijwe ku nshuro ya 8 ku rwego rw’Igihugu aho wabereye mu murenge wa Nyabirasi kuri GS Nyabirasi ku rwego rw’Akarere uyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madamu Musabyemariya Marie Chantal.

Madamu Musabyemariya yifatanyije n’abanyeshuri n’abarezi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa Nyabirasi mu gutera imboga mu murima w’igikoni mu rwego rwo kubashishsikariza kurya indyo yuzuye bafata ifunguro ririmo imboga buri gihe.
Madamu Musabyemariya yanifatanyije n’ubuyobozi bw’Ikigo guha abana biga mu ishuri ry’incuke amata mu rwego rwo kubarinda ikibazo cy’imirere mibi bishobora gutera igwingira mu mikurire y’abana.
Mu mpanuro yatanze, Madamu Musabyemariya yasabye abanyeshuri kugira uruhare mu gusobanurira ababyeyi batarumva neza gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri bagatanga uruhare rwabo uko bikwiye mu gushyigikira iyi gahunda.
Gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri yagabanyije ku buryo bufatika umubare w’abana bavaga mu ishuri mu karere ka Rutsiro.
Umuhango wasojwe no kugenzura niba abana bafata ifunguro rihagije ku ishuri ryatuma umwana akurikira amasomo ye uko bikwiye, aho Madamu Musabyemariya yagize uruhare mu kigaburira abana bo mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza.
