Rutsiro: huzuye urugomero rw'amashanyarazi rwitezweho gutanga Kw 1 ku isagonda.

Uyu munsi tariki ya 21 Gashyantare 2025, umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Madamu Kayitesi Dative yasuye urugomero rw'amashanyarazi ruto rwa Kore ruherereye mu murenge wa Murunda Akagari ka Rugeyo. Rwubatswe na Rwiyemezamirimo RUCO ku bufatanye na Leta.

Madamu Kayitesi yarusuye mu rwego rwo kureba aho imirimo yo kurwubaka igeze no kureba ko nta kibazo gihari, yaba ikireba abaturage cyangwa rwiyemezamirimo, ngo gishakirwe igisubizo. 

Imirimo yo kubaka uru rugomero ikaba yarageze ku musozo aho hasigaye gufunga imashini zibyaza amazi ingufu z'amashanyarazi na zo zamaze kugezwa ku rugomero. Hategerejwe abakozi b'uruganda rwatanze izo mashini ngo baze kuzifunga.

Biteganyijwe ko uru rugomero ruzatangira gukora bitarenze ukwezi kwa Kamena 2025. Nk'uko tubikesha Enjeniyeri ukurikirana imirimo yo kubaka uru rugomero, ingufu ruzatanga zihwanye na Kw 1 ku isagonda mu gihe cy'izuba na Kw 0.7 mu gihe cy'imvura zizahita zihuzwa n'umurongo w'amashanyarazi mugari hanyuma agasaranganywa mu baturage nk'ibisanzwe.

Uyu mushinga ukaba warahaye abaturage basaga 200 akazi ku buryo bwa buri munsi mu gihe cy’imyaka 2 washyirwaga mu bikorwa.

Biteganyijwe ko imirimo yose izarangira itwaye ingengo y'imari irenga miliyari ebyiri na miliyoni magana atatu (M 2.3)

Back