Rutsiro: Icyayi cyatumye benshi bakirigita ifaranga!
Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2022, mu karere ka Rutsiro hizihijwe umunsi ngaruka-mwaka w’umuhinzi w’icyayi ku bufatanye na Rwanda Mountain Tea mu ruganda rutanganya icyayi rwa Rutsiro.
Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose ari kumwe n’ abayobozi b’inzego z’Umutekano mu karere n’abakozi b’uruganda rw’icyayi mu ngeri zose.

Uyu munsi ukaba warizihirijwe mu busitani bw’uruganda rwa Rutsiro aho Umuyobozi Mukuru w’Uruganda yahaye ikaze abawitabiriye kandi anagaruka ku nshamake y’amateka y’Uruganda rutunganya icyayi rwa Rutsiro.
Uru ruganda rwatangiye mu kwezi kwa Gicurasi 2014 rutunganya toni 25 ariko ubu rukaba rugeze ku rwego rwo gutunganya toni zisaga 1000 ku mwaka.
Uruganda rwa Rutsiro ni rumwe mu nganda 10 zohereza icyayi cyiza mu mahanga aho rugisarura mu mirima yarwo no mu mirima y’abahinzi bicyayi bibumbiye muri KOPERATIVE y’abahinzi b’icyayi ba Rutsiro “RUTEGROC”. Umuhinzi rumwishyura amafaranga ajyana mu rugo 225 ku kiro. Uruganda rufite Abakozi basaga 2000 bakora imirimo itandukanye bahembwa asaga miliyoni 250 buri mwaka.
Uretse abo ruteza imbere kubera imirimo bakora, Uruganda rwa Rutsiro runagira uruhare mu gutuma abatuye rutsiro bagira ubuzima butekanye rwishyurira umuryango itishoboye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza buri mwaka. Urugero rwiza ni imiryango 86 igizwe n’abantu 401 rwishyuriye umusanzu mu mwaka wa 2021-2022. Mu guteza imbere imibereho y’umusoromyi, uruganda rwubatse Irerero aho abasoromyi bafite abana bato babasiga, uruganda rukabitaho bagahabwa amata ndetse n’ibindi umwana akenera ku buryo umutekano we uba wizewe.
Kuri iyi nshuro, mu kwizihiza uyu munsi w’umuhinzi w’icyayi, hakozwe ubusane bwo kwishimira ibyo uruganda rwagezeho harimo no guhemba abantu 126 batandukanye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa biteza imbere uruganda.
Mu bihembo byatanzwe, harimo inka 5 zahawe abahinzi b’icyayi ntangarugero harimo abakitayeho neza kurusha abandi, abari barakiretse nyuma bakagandukira kucyitaho kimwe n’abahize abandi mu guhinga ubuso bw’icyayi bunini.
Nsengimana Gaspard ni umwe mu bahawe inka watanze ubuhamya bw’aho icyayi ki9maze kumugeza yiteza imbere. Yagize ati: “ubu ninjiza arenga ibihumbi 500 ku kwezi kubera guhinga icyayi. Naretse akazi ko kwigisha ngana ubuhinzi bwacyo. Ubu ntewe ishema n’uko Rwanda mountain Tea impaye Inka yo kunshimira. Ubu ngiye gukomeza ibikorwa byo kwagura ubuhinzi bw’icyayi ndetse nkore n’indi mishinga minini ntabashaga gukora ntarahinga icyayi.”
Madamu Murekatete yijeje ubuyobozi bw’uruganda kimwe n’ubwa Koperative y’abahinzi ko hazakomeza ubufatanye bw’impande zose mu kurebera hamwe uburyo imbogamizi zikigaragara mu gutuma uruganda rugera ku ntego zikemuka kandi n’umuhinzi w’icyayi agahorana akanyamuneza nt antugunda.

