Rutsiro: Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigiye kumara iminsi 4 gisuzuma imihigo y’Akarere ka Rutsiro.
Uyu munsi tariki ya 21 Nyakanga 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda cyatangiye igikorwa cyo gusuzuma uburyo Akarere kesheje imihigo mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2024-2025.
Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative ari kumwe n'abakozi b'Akarere n'abafatanyabikorwa batandukanye yakiriye itsinda ry'Abakozi 10 b’iki kigo bayobowe na Bwana DUSENGE Patrick bakaba baramara iminsi 4 mu Karere basuzuma imihigo.
Iki gikorwa kikaba kirakorwa mu buryo 2 aho binyuze mu matsinda mato, aba bakozi baraganira n’ibyiciro byihariye by’abafatanyabikorwa ku ruhare rwabo mu gutegura no gushyira mu bikorwa imihigo y’Akarere. Baraganira kandi n’abakozi bakurikirana imihigo hanasuzumwa raporo ku buryo Imihigo 2024-2025 yashizwe mu bikorwa. Nyuma y’iki gikorwa, hakurikiraho gusura aho imihigo yakorewe mu Mirenge igize Akarere ka Rutsiro. Ni igikorwa kizakorwa mu gihe cy’iminsi 2.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere BAGIRISHYA Pierre Claver yagaragaje muri rusange imihigo y'Akarere 130 aho 74 yari mu gice kigamije guteza imbere imibereho myiza, 34 yari mu iterambere ry'ubukungu na 22 yari igamije kwimakaza ihame ry'imiyoborere myiza.
Yagaragaje n’imbogamizi zitandukanye zishobora gutuma imihigo iteswa yose 100% harimo nk’ingengo y’imari ishobora kutabonekera igihe, ibihe by’imvura bibangamira imirimo ijyanye no kubaka nk’ibiraro n’imihanda, amabwiriza agena ibisabwa kuri gahunda zimwe na zimwe ashobora guhinduka mu buryo butitezwe n’izindi.

