Rutsiro: Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kiri kugenzura imihigo y’Akarere 2025-2026.

Itsinda ry'abakozi b'ikigo cy'ibarurishamibare mu Rwanda bayobowe na Bwana Mudenge Modeste ryasuye Akarere mu rwego rwo kugenzura aho Akarere kageze gashyira mu bikorwa imihigo 2025-2026 mu gihe cy'amezi 6. 

Bakiriwe na Madamu Kayitesi Dative, Umuyobozi w'Akarere, ari kumwe n'abakozi bakorera ku rwego rw'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere n'abafatanyabikorwa mu kwesa imihigo batandukanye.

Iki gikorwa kiramara iminsi 3, kuva ku wa 24 kugera ku wa 26/2/2026, kigakorwa hagenzurwa amakuru y'imihigo muri raporo zitandukanye no gusura bimwe mu bikorwa bikubiye mu mihigo aho biherereye hirya no hino mu Mirenge. Abagenzuzi kandi bazanagira umwanya wo kuganira n'inzego zitandukanye harimo abikorera, Inama Njyanama n’abandi.

Bwana Mudenge yagaragarije abitabiriye iyi nama yo gutangiza igikorwa cy’isuzuma ibishingirwaho hatangwa amanota hamwe n'ibyo abakoze isuzuma mu mwaka ushize babonye mu Karere ka Rutsiro.

Back