Rutsiro: Ikipe y’abafite ubumuga yatwaye igikombe cya shampiyona y’Igihugu.
Tariki ya 1 Werurwe 2025, mu mujyi wa Kigali, I Remera mu nyubako yatunganyijwemo ibibuga byakira imikino y’abantu bafite ubumuga, ni bwo ikipe y’abantu bafite ubumuga y’Akarere ka Rutsiro yeretse amakipe bari bahatanye ko itajya yisukirwa maze yegukana igikombe cya shampiyona y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga 2024-2025. Umukino wakinwaga ni umukino w’intoki bakina bicaye (sitball).
Ikipe ya Rutsiro yatwaye iki gikombe iherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Umuganwa Marie Chantal.
Umuhango wo gutanga ibikombe wayobowe na Bwana Jean Baptiste Murema, Umuyobozi wa komite y’Igihugu y’imikino y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NPC-Rwanda)
Imikono 5 ni yo yashoje shampiyona aho Rutsiro yatsinze imikino yayo yose. Rutsiro yabanje gukina na Kayonza, ikurikizaho Musanze, haza Karongi hanyuma isoreza kuri Gasabo. Imikino yarangiye abahungu ba Rutsiro, abafana babo n’abayobozi bishimira intsinzi.
Madamu Umuganwa yagize ati: “bigaragaza ko abafite ubumuga na bo bashoboye kandi bashobora gutanga ibyishimo nk'abandi. Ndashishikariza ahantu bose gufata abantu bafite ubumuga nk'abandi. Na bo barashoboye. Bifitemo ubushobozi bukwiye; igikwiye ni ukubashyigikira no kubafasha kwiteza imbere.”
Kwegukana igikombe ku ikipe ya Rutsiro, bishimangira ubushake bw’abayobozi ba Rutsiro mu gushyikira siporo no guteza imbere imikino nk’uko amateka abyivugira.
Mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup, Rutsiro imaze gutwara ibikombe 8, abagore n’abagabo bibariwe hamwe.
Akarere ka Rutsiro gafite ikipe y’umupira w’amaguru ihagaze neza mu cyiciro cya mbere mu Rwanda aho yanigeze kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda.
Akarere gafite n’izindi mpano zitandukanye gakomeje gukurikirana kagamije kuzirera no kuziteza imbere.