RUTSIRO: Ikipe y’Abagore y’Umurenge wa Rusebeya yashoreje urugendo muri ¼ k’irangiza mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup.

Ikipe ya Rusebeya
Abaikinnyi ba Rusebeya bakinnye na Kacyiru ihagarariye Umujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026, mu Mujyi wa Kigali 2026, Akarere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda hakomereje amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup mu bagore hakinwa imikino ya ¼ cy’irangiza ku rwgo rw’Igihugu. Imirege yakinnye ni Umurenge wa Kacyiru wari uhagarariye Umujyi wa Kigali n’Umurenge wa Rusebeya wo mu Karere ka Rutsiro uhagarariye Intara y’Iburengerazuba.

Umukino ubanza wabereye mu Karere ka Rutsiro ku kibuga cy’Umupira w’amaguru giherereye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro amakipe yombi anganya ubusa ku busa ku wa Gatatu washize tariki 6 Gicurasi 2026.

Ariko ikipe y’Umurenge wa Rusebeya ntiyahiriwe n’urugendo mu mukino wo kwishyura aho Umurenge wa Rusebeya watsinzwe ibitego 5 ku busa. Abakinnyi bagerageje uko bishoboka byose ngo barebe ko babasha gutsinda ariko biragorana birangira Kacyiru ihamije intsinzi yayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel wari waherekeje iyi kipe yashimiye abakinnyi umuhate bagaragaje ndetse ko banashyizemo imbaraga zihagije zabafashije kugera muri kimwe cya kane cy’irangiza ku rwego rw’Igihugu. Yagize ati: “mwarakoze cyane guhesha Akarere ishema ubu tukaba twarageze muri ¼. Mwakinnye neza, mugaragaza ishyaka n’urukundo bihagije ku bw’Akarere kacu. Ntibikunze ko dukomeza ariko tuzashyiramo imbaraga zishoboka ubutaha tuzagere kure hashoboka ndetse tube twanatwara igikombe!”

Back