Rutsiro: Inama Njyanama y’Akarere yemeje dosiye zisaga 470 z’abaturage bakwiye guhabwa ingurane.
Uyu munsi tariki ya 13 Kanama 2025, ku biro by’Akarere ka Rutsiro hateraniye inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere iyobowe na Visi Perezida wayo Bwana Ngendo Martin.
Iyi nama yateranye igamije gusuzuma ingingo 1 ijyanye no gusuzuma no kwemeza dosiye zinyuranye z’abaturage bakwiye guhabwa ingurane kubera ko imitungo yabo yakoreweho cyangwa biteganywa ko izakorerwaho ibikorwa by’inyungu rusange. Nyuma yo kuganirwaho no kungurana ibitekerezo mu buryo burambuye, abajyanama bemeje dosiye 470 zigomba guhabwa ingurane.
Bwana Ngendo yashimiye abajyanama bitabiriye asaba Komite Nyobozi y’Akarere kuzihutira gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro igihe uzaba wamaze gutangwaho inama n’urwego rw’Intara abaturage bakabona amafaranga yabo mu gihe cya vuba.
Iyo Inama Njyanama y’Akarere imaze gufata imyanzuro, yoherezwa ku rwego rw’Intara kugira ngo itangweho inama yo kuyishyira mu bikorwa cyangwa se niba hari iyasubirwaho igakorerwa ubugororangingo.