Rutsiro: Inama Njyanama yemegeje gahunda y'iterambere ry'Akarere.

Uyu munsi tariki ya 29 Kanama 2025, ku biro by’Akarere habaye inama y'Inama Njyanama isanzwe iyobowe na Perezida Matabaro Bernard.

Ku murongo w'ibyigwa, Inama njyanama yasuzumye ibi bikurikira:

1. -Gusuzuma no kwemeza Gahunda y’Iterambere ry’Akarere 2024-2029 (DDS 2024-2029) 

2. -Raporo ya Komite Ngenzuzi y'Inama Njyanama y'Akarere

3. -Raporo ya Komisiyo y'lterambere ry'lmibereho Myiza y'lnama Njyanama y'Akarere

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Bagirishya Pierre Claver yagejeje ku bagize Inama Njyanama y'Akarere gahunda y'Akarere y'Iterambere 2024-2029 (DDS). Ibikorwa bikubiyemo bigamije kwihutisha iterambere bigendanye n'imirongo migari y'Igihugu mu iterambere mu nkingi 3 ari zo Ubukungu, Imibereho myiza n’Imiyoborere myiza.

Kmoisiyo Ngenzuzi yagaragarije Inama Njyanama ibyavuye mu gikorwa cyo kugenzura gahunda za Leta zitandukanye aho bibukije ubuyobozi gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda zigenerwa abaturage no gukurikirana ko abaturage babona ibyo bagenewe uko bikwiye.

Muri raporo ya Komisiyo y’Imibereho Myiza, Madamu Mukamana yagaragaje ko iyi komisiyo yasuye abaturage batanduka mu mirenge ya Mushubatai na Kivumu ariko hagaamijwe cyane cyane kureba ibibazo abaturage bafite by’umwihariko abantu batujwe mu midugudu y’ikitegererezo ya Karungu mu murenge wa Kivumu na Gitega mu Murenge wa Mushubati.

Inama y'Inama Njyanama yashoje hasinywa igitabo gikubiyemo gahunda y'iterambere ry'Akarere ry'imyaka 5 (DDS 2024-2029) hagati ya Perezida w'Inama Njyanama Bwana Matabaro Bernard n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative. Inama Njyanama yasabye Ubuyobozi kuzakurikirana ko ibikubiyemo bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Ibikorwa bitandukanye bikubiye muri DDS bizagarukwaho mu nkuru yabyo yihariye kuri website y’Akarere ka Rutsiro. 

Back