Rutsiro: Habaye inama nyunguranabitekerezo kuri serivisi z'uburezi, amazi n'imibereho myiza y'Abaturage ku bufatanye na CLADHO.

Uyu munsi tariki ya 09 Nzeri 2025, ku bufatanye na CLADHO (Collectif des Ligues et Associations de Droits de l’Homme au Rwanda), binyuze muri gahunda y'ijwi ry'umuturage mu bimukorerwa, ku biro by'Akarere habaye inama nyunguranabitekerezo kuri serivise z'uburezi, amazi n'imibereho myiza y'Abaturage iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative.

Iyi nama yateguwe ku nkunga no ku bufatanye na World Vision Rwanda, yitabiriwe n'abayobozi b'ibyiciro binyuranye barebwa n'izo gahunda kuva ku bahagarariye abaturage, abarezi, Ubuyobozi bw'imirenge n'abayobozi b'amashami mu Karere. Iyi nama yagaragarijwemo ibibazo bitandukanyebyagaragaye ko bibangamiye abaturage mu mirenge ya Mushubati na Gihango uyu mushinga ukoreramo.

Ibibazo byagaragajwe bisaba ko bishakirwa ibisubizo no guhabwa umurongo ku rwego rw'Akarere. Muri byo, harimo ko abanyeshuri biga ari benshi mu mashuri amwe n’amwe, imirere mibi ikigaragara mu ngo aimwe na zimwe, inzira abana banyuramo bagana ishuri zidatanga umutekano usesuye aho usanga hari ibiraro byangiritse, ibigo by’amashuri bitagira ibibuga bifasha abana kwidagadura no kuzamura impano, amazi meza meza atagera ku baturage uko bikwiye, n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere Madamu Kayitesi Dative yijeje ko ubuyobozi buzakomeza gukora ibishoboka mu gukemura ibi babazo: “tuzagumya gufatanya tuzamura serivisi duha abaturage. Tuzakomeza kurebera hamwe ibiteza imbere abaturage mu bukungu, imibereho myiza, n'imiyoborere.”

Yashimiye abafatanyabikorwabikorwa batandukanye imbaraga bashyira mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry'Abaturage. Yabasabye kandi kugira uruhare mu gutoza abaturage kwigira ntibahore bategereje ako imuhana.

Back