Rutsiro: Inama y'Uburezi yaguye yasabye abayobozi gukomeza kunoza ireme ry'uburezi.

Uyu munsi tariki ya 13 Gashyantare 2026, ku biro by'Akarere habereye inama y'uburezi yaguye igamije gusuzuma gahunda z'uburezi no kuzinoza mu mashuri. Inama yayobowe n'Umuyobozi Kayitesi Dative yitabiriwe n'abayobozi b'ibigo byose biri mu Karere hamwe na ba nyir'ibigo ndetse n'abandi bayobozi mu burezi.

Muri iyi nama, abitabiriye bagejejweho raporo y'imitsindishirize mu gihembwe cya mbere 2025-2026 aho ibigo byatsindishije neza byashimiwe ibindi bikanengwa bikanasabwa kongera imbaraga mu myigishirize abana bakabona uburezi bukwiye.

Iyi nama yagarutse kuri gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri (School feeding) aho abayobozi b'ibigo basabwe kuzuza neza amakuru ajyanye n'umubare w'abanyeshuri kugira ngo ibiryo byoherezwa na Leta ku bigo by'amashuri biba bihura n'umubare w'abana. Bashishikarijwe kandi kugenzura ko iyi gahunda ikorwa neza ku ishuri kandi bagashishikariza ababyeyi kwita ku ruhare rwabo kugira ngo iyi gahunda irusheho kugenda neza.

Abitabiriye inama bagarutse kuri gahunda yo kugira isuku ku ishuri, ku buryo ibigo biba icyitegererezo ku babyigaho n'abaturage bagituriye cyangwa bakirereraho. Hemejweko aba hakwiye kwitabwa ku isuku y'abarezi, abayobozi, abana no mu Kigo muri rusange.

Umuyobozi w'Akarere, Madamu Kayitesi Dative, yashishikarije abayobozi kwigiranaho hagamijwe kuzamura imyigire, imyigishirize n'imitsindire y'abana.

Ku bijyanye n'Umutekano w'abanyeshuri, abayobozi b'ibigo by'amashuri basabwe kugira uruhare mu gukumira ihohotera ringishingiye ku gitsina abana bagahabwa ibiganiro bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ndetse n'ingaruka zijyanye n'ihohotera. Abayobozi basabwe gukurikirana imyitwarire y'abana uko bikwiye.

Hasozwa inama, hagarutswe ku ngamba Akarere kashyizeho zigamije gukomeza kuzamura ireme ry'uburezi harimo:

1. Gukomeza gukurikrana imyigire n’imyigishirize mu byumba by’amashuri hagamijwe kuzamura imitsindire
2. Abarimu bagomba gukomeza gushishikarizwa kujya mu mashuri bateguye amasomo neza.
3. Gukoresha imfashanyigisho mu myigire n’imyigishirize.
4. Gukoresha amasuzumabumenyi ahoraho hagamijwe gukosora  ibitameze neza.
5. Gushyira mu bikorwa "remedial program" mu byiciro byose by’amashuri hagamijwe gufasha abanyeshuri bafite intege nke mu myigire.
6. Gukurikirana ko abrimu barangiza integanyanyigisho.
7. Gukurikira ubwitabire bw’abanyeshuri n’abarimu kuko hari abasiba inshuro nyinshi.

Madamu Kayitesi Dative yarangije inama ashimira abayobozi b'ibigo by'amashuri ku ruhare bagira mu burezi bw'abana b'Igihugu abasaba gushyiramo imbaraga zose zishoboka.

Back